Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abagore n’abakobwa basanga kubona COTEX biracyari imbogamizi

Mu gihe bigaragara ko hakiri abakobwa n’abagore bafite ikibazo cyo kubona ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango “COTEX”, umuryango AHF-Rwanda ukomeje ubukangurambaga ndetse n’ubuvugizi kugira ibi bikoresho bigere kuri benshi bashoboka hirya no hino mu gihugu.

Abakobwa n’abagore bo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana bari mu bahawe COTEX, bavuga ko kugenera COTEX z’ubuntu abatishoboye bazikeneye byakabaye igikorwa gihoraho, kuko hari abakoresha uburyo bwa gakondo nk’ibitambaro, ugasanga bibateye ‘infections’ batanafite ubushobozi bwo kwivuza.

Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi muri AHF-Rwanda, Kamwesiga Julius, ku munsi mpuzamahanga wahariwe isuku y’imihango ubwo yavugaga ko kujya ku mu mihango ku mukobwa cyangwa umugore ari ibisanzwe ahubwo byakagombye kuba igihe cyo kubafasha mu kubegereza ibikoresho by’isuku.

Agira ati ”Kujya mu mihango ni ibisanzwe kandi n’uburenganzira bwa nyir’ubwite gusa umuco n’imyemerere ya bamwe irabangama cyane, ugasanga umuntu wayigiyemo arahezwa ndetse hamwe na hamwe agahindurwa igicibwa. Ibyo nibyo tugomba kurwanya kuko abo bakobwa ni abana bacu.”

Ushinzwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’uburinganire mu rugaga rw’Imiryango itari iya leta, Rwanda NGOs Forum, Igihozo Yassina, avuga ko utavuga ko gahunda y’uburezi kuri bose yagezweho mu gihe hari abana b’abakobwa b’amikoro make basiba ishuri iminsi itanu buri kwezi babuze ‘cotex’ bari mu mihango, kandi basaza babo bo biga iminsi yose.

Agira ati ‘‘Ntabwo dushobora kuvuga uburinganire, ntidushobora kuvuga uburezi kuri bose, ntidushobora kuvuga kureshya k’umugabo n’umugore mu muryango Nyarwanda, igihe umwana w’umuhungu ashobora kwiga iminsi 30 yose, ariko umwana w’umukobwa akaba afite iminsi itanu ashobora gusiba, kuko nibajya gukora ibizamini ntibazakora ibitandukanye, kandi wa mwana w’umukobwa ntabwo bazamukuriramo bya bindi atize muri ya minsi itanu yasibye.’’

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Empower Rwanda Jennifer Mujuni, avuga ko nubwo mu mashuri hashyizweho icyumba cy’umukobwa gishyirwamo ‘cotex’ ku buryo umunyeshuri wagiye mu mihango ari ku ishuri yazikoresha, usanga hari n’aho zitari kubera ihenda ryazo asaba ubufatanye bw’ibigo mu kuzishyiramo.

Agira ati ”Nyamuneka umwana w’umukobwa arahungabanwa iyo agiye mu mihango bitewe n’ukuntu bagenzi babo b’abahungu babafata bigatuma biburira icyizere ku buryo byababuza no kwiga neza. Rero imihango ntiyakagombye kuba ibanga tubivuge kuko nta gitangaje kirimo, nta bwiru nta n’ubuhemu.”

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe gahunda zo kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana mu mavuriro muri RBC, Dr Cyiza François Regis, avuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego mu guhwitura abacuruzi bakagabanya ibiciro bya ‘cotex’, kuko icyari gikomeye leta yakoze ari ukuzikuriraho imisoro.

Agira ati ‘‘Umusoro nyongeragaciro (TVA) bawukuyeho mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, ariko abacuruzi ni ba rusahuriramunduru byaranze […] Uyu munsi aba ari umunsi mwiza wo kwibutsa ko dukeneye kongera gukora ubuvugizi kugira ngo cya cyemezo cyabaye itegeko twongere twibutse abadepite ko mu by’ukuri ibyo bintu bitigeze biba.’’

Gaston Rwaka

2 Comments

2 Comments

  1. Asante James

    May 30, 2024 at 11:15

    Bagabanye ibiciro bya COTEX, Leta, sosiyete sivile ndetse n’ ababyeyi

  2. jean de la croix

    May 30, 2024 at 11:16

    COURAGE SANA AHF-Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities