Bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no mu Burundi babifashijwemo n’Umuryango mpuzamahanga uharanira amahoro, La Benevolencia bakoze indirimbo yitezweho gufasha abatuye akarere kubana mu mahoro.
Indirimbo “Hymne de la Fraterinité Régionale” yakozwe binyuze mu mushinga ‘Media4Dialogue’ w’uriya muryango, ugamije kubaka ubushobozi bw’umuntu wese wo mu karere k’Ibiyaga bigari kugira ngo agire uruhare mu kubaka amahoro.

Igikorwa cyo gushyira ahagaragara iyi ndirimbo cyabaye hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga.
Umukozi w’Umuryango La Benevolencia King Ngoma mu kiganiro n’Itangazamakuru yavuze ko bagiye bakora ibikorwa bitandukanye bahuza abantu kugira ngo bagire uruhare mu kubaka amahoro mu karere, nk’abacuruzi ndetse n’urubyiruko.
Avuga ko kandi bahuje abahanzi nk’urundi rwego rufite imbaraga rwatanga umusanzu mu kubaka amahoro.

Ati: “Twasanze abahanzi batanga umusanzu mu kubaka amahoro muri aka karere nk’umuyoboro mwiza ufatika kandi ugera ku bantu benshi. Twifuza ko mu bihangano byabo bajya bashyiramo ubutumwa bubanisha abantu”.
Mu bahanzi 21 bahanze indirimbo ‘Hymne de la Fraterinité Régionale harimo babiri bo mu Rwanda. Mukamana Jeanne ni umwe muri abo bahanzi avuga ko yishimiye ubwo bufatanye n’abandi bahanzi mu gukora indirimbo ku kubaka amahoro.
Agaragaza ko iki gihangano kizagira akamaro kanini kubera ko ubwo bufatanye buzatuma ubutumwa buri muri iyo ndirimbo bugera kuri benshi.
Yagiriye inama abandi bahanzi yo kuririmba indirimbo zubaka Afurika ndetse n’isi muri rusange aho kuririmba indirimbo zihabanye n’umuco.
Igikorwa cyo kuzamenyekanisha iyi ndirimbo, byitezwe ko hazakorwa ibitaramo mu bice bitandukanye bizahuza abahanzi b’Abanyarwanda, Abarundi n’abanyekongo. Hazanakoreshwa ikoranabuhanga rizafasha kugera ku bantu benshi.
UWIMANA DONATHA&NSHUNGU RAOUL
