Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imyidagaduro

Abahanzi n’abacuranzi bashinze sosiyete ibyara inyungu

Abahanzi, abacuranzi ndetse n’abaririmbyi basusurutsa abantu mu mahoteli, utubari na Resitora bishyize hamwe bashinga sosiyete ibyara inyungu yitwa “VANGINGANZO CBC” bagamije kwikura mu bukene.

Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 24 Gicurasi 2022, nibwo iyi sosiyete yashyizwe ku mugaragaro. Aba bahanzi bemeza ko iki gikorwa cyo kwishyira hamwe muri iyi sosiyete ari intambwe ya mbere yo gutangira kwikemurira ibibazo.

Uwimana Jeanne, Perezida w’iyi sosiyete, yavuze ko igitekerezo cyaje bihereye ku mibereho y’aba bahanzi mu bihe bya COVID-19, aho ibikorwa byinshi byari byarafunze bityo ubuzima bukagorana.

Agira ati “Covid yatwigishije amasomo akomeye, twageze aho wa muntu waririmbaga muri hoteli, wari wifashije abantu bose bamutangarira, ageze aho ajya gutonda umurongo ku kagari kugira ngo na we bamuhe akawunga; bityo n’umuhanzi akibaza ati ‘ese umuntu wari asanzwe ambona meze neza, nkeye, nambona ngiye gutonda umurongo arabifata ate?”

Akomeza avuga ko ari muri urwo rwego batekereje ikintu bakora nk’ishyirahamwe ryatuma bazabasha kwikemurira ibibazo, ndetse n’ushaka kubafasha akabona aho abasanga.

Ati “twatekereje ikintu twakora nk’ishyirahamwe ryatuma ibibazo dufite tubasha kubyikemurira, kuko ak’imuhana kaza imvura ihise; ndetse no kwishyira hamwe kugira ngo udushaka atubone, si bibi. Niyo mpamvu twahisemo ikindi. Hari igihe umucuranzi yagiranaga ikibazo n’abamuhaye akazi, ugasanga Hoteli cyangwa akabari ntikubahirije amasezerano bagiranye, umucuranzi bikamugora gukurikirana ikibazo cye; ariko ubu tuzajya twishyira hamwe dushake umunyamategeko atugire mu kibazo”.

Dukuzumuremyi Leonard ni umukozi muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ushinzwe Ubugeni n’ubuhanzi. Yashimiye aba bahanzi igitekerezo bagize cyo kwishyirahamwe ndetse anababwira ko bashonje bahishiwe kuko Ministeri ifite abahanzi mu nshinga no hari icyo ibateganyirije.

Agira ati “Ndabashimira ku gikorwa mukoze. Ubundi twari twarababuze, wajyaga wibaza aho wakura abahanzi bacuranga umuziki live ntuhabone; ariko ubu noneho twababonye ikindi, kandi minisiteri ifite ubuhanzi mu nshingano irimo gutekereza ukuntu hashyirwaho uburyo umuhanzi yajya ahimba indirimbo imwe, ikazamutunga n’abamukomokaho bose. Rero ibyiza biri imbere!”

Ahereye ku duce tuzwi nka “Car free zones”, Dukuzumuremyi yabwiye aba bahanzi ko hari amahirwe menshi y’uburyo bakorera amafaranga bakibeshaho kandi neza. Ati “Abanyarwanda bakeneye ibitaramo rero mu bibahe.”

Nk’uko ubuyobozi bwayo bubitangaza, VANGINGANZO CBC yabonye ubuzimagatozi umwaka ushize wa 2021 mu kwezi kwa 11. Itangiranye n’abanyamuryango 47 barimo Abacuranzi nka Makanyaga Abdoul, Orchestre Impala, Orchestre Les Fellows, Dauphin Band n’abandi.

Nshungu Raoul

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

Amakuru

Atangiza umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko ubutabera budakorwa na...

Amakuru

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, bashinja Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya...

Ubucuruzi

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana aratangaza ko u Rwanda na Qatar byifuza kubaka ubushobozi buhambaye bwahaza isoko rya Afurika mu byo gutwara abantu...

Iterambere

Abadepite mu nteko Ishinga amategeko basabye leta kurushaho korohereza abifuza gushora imari mu kubaka inzu ziciriritse kandi hakifashisjhwa n’ibikoresho bihendutse byujuje ubuziranenge, kugira ngo...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.