Itsinda ry’abakobwa 2 bakoraga umuziki, Charly na Nina, bari bamaze igihe baratandukanye, biravugwa ko baba bongeye gusubirana; ndetse mu gutangariza Abanyarwanda ko bagarutse, bazahita bashyira hanze umuzingo w’indirimbo 5 (Extended Play).
CHARLY na Nina bamwe bahamyaga ko ari ryo tsinda rigizwe n’abakobwa, ryakoze akazi kagaragara muri muzika y’u Rwanda mu mpera za 2020, kuko nyuma y’igihe batagaragara mu ruhando rwa muzika, byatangiye guhwihwiswa ko aba batandukanye; kubera ibirmo kutumvikana, nk’uko byavugwaga.
N’ubwo aba bombi babihakanaga, nk’urugero rw’aho Nina yigeze gukora igitaramo atari kumwe na mugenzi we, muri Nyakanga 2021, Charly abajijwe niba baratandukanye yabihakanye agira ati “Nka Charly na Nina, ntitwatandukanye cyangwa ngo duhagarike gukora umuziki, kuba tutakigaragara mu ruhame turi kumwe nk’uko byahoze, cyangwa kugabanya gusohora indirimbo, ni byo bituma ibyo bihuha bikwirakwira.”
Kugeza ubu ba nyir’ubwite nta gishya baratangaza, ariko amakuru ava mu nshuti zabo za hafi, yemeza ko ubu bari gukora amashusho y’indirimbo zabo eshanu (5), bagomba gusohora vuba. Ndetse izo ndirimbo, ngo mu buryo bw’amajwi zamaze gukorwa muri Studio.
Itandukana ry’abagize itsinda ‘Charly na Nina’ ryavuzwe, nyuma yo gushwana n’uwari manager wabo, Muyoboke Alexis. Indirimbo nka Owoma bakoranye n’umugande Goestedy, Agatege, Face to Face n’izindi… ziri mu zatumye aba bahanzi bafata imitima y’abakunzi ba muzika.
Nshungu Raoul