Abahinzi bahombejwe n’ibiza bashumbushijwe asaga Miliyoni 82. Ibiza byangije imyaka yari kuri hegitari 400 hirya no hirya mu gihugu mu gihembwe cy’ihinga A 2022, ndetse n’abapfushije amatungo.
Ni muri gahunda ya Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ishyira mu bikorwa Gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo.
Abahinzi bishyuwe bari barashinganishije imyaka n’amatungo yabo mu gihembwe cy’ihinga cya A 2022 binyuze muri gahunda ya Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi nkuko bitangazwa na RBA.
Umuhinzi w’umuceri mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza Nganabasinga Jacqueline, yashumbushijwe amafaranga ibihumbi 160 ku mirima ye 2 yari yahinze ikangizwa n’ibiza.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ubwishingizi cya BK, Alex Bahizi ndetse n’umukozi wa SONARWA bombi bemeza ko bubahiriza amasezerano baba bagiranye n’abakiliya ndetse no gukurikirana abahinzi kugira ngo banakumire icyatera ibihombo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel avuga ko bazakomeza gushishikariza abahinzi borozi gufata ubwishingizi.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yerekana ko kuva iyi gahunda ya Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi yatangizwa muri Mata 2019, abahinzi bamaze kwishyurwa amafaranga asaga miliyoni 672 na ho aborozi na bo bamaze guhabwa asaga miliyoni 470.
UBWANDITSI
