Mu karere ka Bugesera abahinzi baho bahangayikijwe nuko batazabona umusaruro uhagije kubera ko batarabona imbuto yo guhinga kandi igihe cy’ihinga kigenda kibacika.
Ubwo hatangizwaga igihembwe cya mbere cy’ubuhinzi, abahinzi bo mu mirenge ya Nyamata, Rilima na Mayange bahinga mu gishanga cy’Umwesa, batangaje ko batewe impungenge no kuba bashobora kutazabona umusaruro kubera ko kugeza na n’ubu nta mbuto barabona.
Mukarutabana Jeanne ni umwe muri abo agira ati “Niba imbuto y’ibigori n’iya Soya ntayo turabona kandi abashinzwe kuzitugezaho bataraziduha, nyamara igihe cyo guhinga kirimo kuducika barabona tuzabona umusaruro, dore ko batubwiye ko tugomba guhinga kare kuko imvura ishobora gucika vuba…”
Kamanzi Venant avuga ko ubundi bakagombwe kubagezaho imbuto mu kwezi kwa munani maze imvura yagwa mu kwa cyenda bagahita batera kuko ari byo byabafasha.
Ubusanzwe imbuto abahinzi bazigura mu bashinzwe kuzicuruza bamwe muri bo bavuga ko bazitumije i Kigali, iy’ibigori ije iba nke ku buryo yahise ishira na ho iya soya ikaba itarabageraho. Habakwitse Didas ni uwo mu murenge wa Mayange, ashinzwe gucuruza imbuto n’inyongeramusaruro.
Agira ati “nari nazanye toni y’ibigori ariko ubu yarashije none natumije indi ntirangeraho, ariko niza nzahita nyiha abaturage.”
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) mu ntara y’Iburasirazuba Sendege Norbert, avuga ko imbuto zihari agasaba abashinzwe kuzigeza ku bahinzi ko bajya kuzifata bakazibagezaho mu gihe cya vuba.
Ati “tugiye gukorana n’abazicuruza ku buryo kuva abahinzi bose imbuto iraba yabagezeho vuba cyane, natwe ntidushaka ko bakererwa gutera.”
Mu gihe abahinzi bizezwa kubona imbuto ya Soya n’iy’ibigori, babwiwe ko imbuto y’imyumbati yo idateze kuboneka muri iki gihembwe, kubera ko ikigeragerezwa mu mirima iyitubura, aho bisobanurwa n’ubuyobozi bw’akarere ko izaboneka mu mwaka utaha.
Cypridion Habimana

Umuyobozi wa RAB mu ntara y’Iburasirazuba Sendege Norbert (Ifoto/Cypridion HABIMANA)

Umuturage asaba ko babagezaho imbuto (ifoto/Cypridion HABIMANA)

ISIBOYINTORE
September 30, 2016 at 06:32
Ibi ni byo bituma Abahinzi usanga barumbije, kuki ibi bihora bigaruka bageze abahinzi ho iyi mbuto byihuse.