Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ikoranabuhanga

Abahinzi bashyiriweho ikoranabuhanga ribafasha gutegura no gukurikirana imishinga

Bamwe mu baturage batangiye gushora imari yabo mu buhinzi bw'amacunga kuko abafasha haba mu mirire no kuzana amafaranga (Ifoto/Panorama-Ububiko)

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu kigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), bateguye amasomo karishyabwenge ku buryo bushya bwo gutegura no gukurikirana imishinga y’ubuhinzi hifashishije ikoranabuhanga bwiswe Rual Invest. Iri koranabuhanga rizatuma ibigo by’imari bitinyura gushora imari mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.

Iri koranabuhanga rizafasha abahinzi gukusanya amakuru yose ajyanye n’umushinga, habe isesengura ryawo rinagaragaze uburyo uzakurikiranwa. Abahinzi bazajya batanga amakuru ku bashinzwe iyamamazabuhinzi babafashe gukora igenamigambi rijyanye n’imishinga mito y’abahinzi n’uruhare inzego zinyuranye zizagiramo.

Aya masomo y’ikarishyabwenge mu gukoresha uburyo bwa Rural Invest yitabiriwe n’abaturutse mu nzego zitandukanye zirimo abakora mu nzego zishinzwe ubuhinzi, amabanki n’abikorera.

Hategekimana Antoine ni umuhinzi wabigize umwuga, akora ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’ubutubuzi bw’imyaka mu karere ka Nyagatare. Akoresha uburyo bwo kuhira imyaka ku buryo ahinga ibihe byose.

Agira ati “Banki zitinya kuduha amafaranga yo gushora mu mishinga yo mu buhinzi bavuga ko izahomba. Tugize amahirwe iryo koranabuhanga ryaje rikatugeraho, twakora imishinga minini kandi banki nazo zarushaho kugira ikizere ko imishinga yacu izunguka. Nk’ubu hari byinshi mba nkeneye kugira ngo umushinga wange waguke ariko kubigeraho biragoye kuko banki zitarekura amafaranga.”

Bimenyande Desiré uhagarariye umushinga PASP mu karere ka Kayonza avuga ko bagiye gufasha abahinzi kunoza imishinga yabo ku buryo banki na zo zizatangira gushora imari mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi (Ifoto/Panorama)

Bimenyande Desiré uhagarariye umushinga PASP mu karere ka Kayonza, ni umwe mu bitabiriye aya masomo, avuga ko iri koranabuhanga ritanga ikizere kuko isesengura ry’amakuru ajyanye n’umushinga rizajya rikorwa neza.

Agira ati “Si umuhinzi utarize uzakoresha iryo koranabuhanga ahubwo azajya afashwa n’umutekinisiye, we akagira uruhare rwo gutanga amakuru. Ayo makuru niyo azajya afasha umutekinisye gusesengura umushinga no gufasha umuhinzi kuwukurikirana.”

Avuga ko rigizwe n’ibice bitatu birimo gukusanya amakuru nyayo ajyanye n’ikibazo kiri ahantu runaka, kuyakuramo umushinga ndetse no kuwukurikirana.

Dr Karangwa Patrick, Umuyobozi Mukuru wa RAB, yishimira iri koranabuhanga kuko rizatuma imishinga y’ubuhinzi izigwa kandi igacungwa neza banki na zo zigatinyuka gushoramo amafaranga kuko zizaba zifite ikizere cyo kunguka (Ifoto/Panorama)

Umuyobozi w’ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (Rwanda Agriculture Board), Dr. Karangwa Patrick, avuga ko ishoramari mu buhinzi rikiri kuri 5 kw’ijana kandi ko intego ari uko mu 2024 iki gipimo nibura kizaba kikubye inshuro ebyiri.

Agira ati “Gukora imishinga imeze neza usanga bikiri hasi. Tubona ko ikoranabuhanga rishobora kuzamura ubushobozi bwo gukora imishinga, imwe Banki ibona ari myiza kuko na yo iba ishaka izunguka. Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzatuma haboneka imishinga isesenguye neza, izacungwa neza ku buryo izunguka; ibyo bizatuma banki zidatinya gushoramo amafaranga.”

Gualbert Gbehounou uhagarariye FAO mu Rwanda avuga ko ikigamije cya mbere ari ukurandura ubukene burundu (Ifoto/Panorama)

Gualbert Gbehounou uhagarariye FAO mu Rwanda, avuga ko ikigamijwe ari ugufasha abahinzi kuva mu buhinzi butunga imiryango gusa bagana ku buhinzi bushingiye ku bucuruzi. Agira ati “Turashaka ko abahinzi bahingira isoko bakagira amafaranga. Kugira ngo ibi bigerweho, hagomba kongerwa ishoramari mu buhinzi kandi bisaba inguzanyo za Banki. Iri koranabuhanga si iry’u Rwanda gusa, ryatangiye no mu bindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere, u Rwanda akaba ari urwa gatandatu rugiye kwinjira muri iri koranabuhanga.”

Iri koranabuhanga rije rikurikira irindi FAO yafashije u Rwanda gukora ryifashishwa mu kurwanya nkongwa idasanzwe, n’irifasha abahinzi kumenya amakuru y’iteganyagiye, kumenya ibiciro ku masoko yo hirya no hino mu gihugu, ubuzima bw’amatungo n’amakuru yafasha abaturage kuboneza imirire.

Iri koranabuhanga rishya mu gukora imishinga inoze y’ubuhinzi n’ubworozi ryatangijwe muri Amerika, Afurika no muri Aziya. Ntirizakoreshwa mu buhinzi n’ubworozi gusa kuko ryinjiye no mishinga y’uburobyi. Amashyamba, ubukerarugendo, ubwikorezi, ububoshyi n’indi mishinga yose ibyara inyungu.

Rural Invest kugeza magingo aya iri mu ndimi umunani zirimo Icyarabu, Icyongereza, Igifaransa, Igisipanyoro, Igiporutigali, Ikirusiya, Igiturukiya, Mongolian n’Ikiswahili.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities