Mu minsi ishize binyuze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda yatangaje ko umusaruro w’ibigori uzajya ufatwa n’uruhumbu uzajya ujugunywa cyangwa ugatwikwa, kuko uruhumbu ari uburozi bugira ingaruka mbi ku muntu.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ibinyujije muri iki kigo, yatangaje ko yifuza gukora ubukangurambaga bushishikariza abahinzi b’ibigori kwita ku musaruro w’iyi mbuto kuva batangiye guhinga kugeza imbuto ikoreshejwe umumaro wayo wanyuma.
Miliyari 11 niyo ngengo y’imari yari iteganyijwe mu mwaka wa 2019/2020, yo kwifashishwa mu kubaka ibikorwaremezo birimo ubwanikiro bugeze kuri 600 mu gihugu, kubaka ubuhunikiro 60, kugura ubwanikiro bwa kijyambere (bwimukanwa) 10 ndetse n’ubwanikiro bwumisha ibigori ku makoma 6 mu kumisha umusaruro ukiva mu murima.
Dr Charles Bucagu ni umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi no gukusakaza ibyavuye mu bushakashatsi muri RAB. Avuga ko abaturage bakwiye kwitabira gukoresha ubwanikiro kugira ngo babashe kwirinda iyangirika ry’umusaruro wabo.
Agira ati “Muri iki gihe cyo gusarura no gufata neza umusaruro dukangurira abahinzi kwitabira kwiyubakira ubwanikiro bw’igihe gito. Turatekereza ko dufatanije ubu buryo bwose bw’ubwanikiro buzongera n’umusaruro mu gihugu.”
Dr. Bucagu avuga ko abaturage bagomba gufatanya bakumisha umusaruro kuko mu gihe kiri imbere umusaruro uzajya ugaragaza ko urwaye Aflatoxine uzajya ujugunywa cyangwa utwikwe.

Akomeza agira ati “Nta kibazo gihari cy’imyumvire, kuko abagura umusaruro iyo basanze urwaye aflatoxine ntibawugura. Ni ukuvuga ngo mu gihe kiri imbere umusaruro uzaba ugaragaza ko utarwaye aflatoxine uzajya ujugunywa cyangwa utwikwe kuko ni uburozi bushobora guteza ikibazo cy’indwara mu Gihugu, ubwo rero hazabaho ingamba zo gutuma uwo musaruro utagurishwa cyangwa ngo ugezwe mu nganda.”
Dr Bucagu avuga ko amwe mu makosa yagiye agaragara mu gufata neza umusaruro, RAB ikorana n’abahinzi, abagura umusaruro n’abawukusanya, kugira ngo hirindwe ibihombo bigenda bigaragara ku musaruro ukomoka ku buhinzi mu Rwanda.
Uyu muyobozi avuga ko bakorana na ba rwiyemezamirimo kugira ngo ubwanikiro bwongerwe, mu gihe abaturage bagasabwa kurushaho gufata neza umusaruro wabo, biyubakira ubwanikiro bw’igihe gito.
Raporo igaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ku buhinzi mu mwaka wa 2020, igaragaza ko kuri hegitari imwe nibura umuhinzi yejeje toni 1,5. Umwaka wa 2021/2022 mu gihembwe cya mbere cy’ihinga habonetse toni z’ibigori 353.999 kuri hegitari 221.521 naho mu gihembwe cya kabiri haboneka toni 94.634 ku buso bungana na hegitari 72.918.
Mihigo Eric
