Bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, biga mu mashami atandukanye y’ubuvuzi bahawe amahugurwa y’iminsi 2, ku kuboneza urubyaro ndetse biyemeza kubisobanurira abandi Banyarwanda, cyane ab’urungano rwabo.
Ni igikorwa cyateguwe n’Ihuriro ry’abanyeshuri biga ubuvuzi mu Rwanda_MEDSAR (Medical Students Association of Rwanda); aho nyuma y’aya mahugurwa biyemeje kuzasobanurira Abaturwanda byimbitse, yaba urungano rwabo ndetse n’abakuru, ku kuboneza urubyaro, babereka uburyo bwiza bakoresha bitewe n’imiterere ya buri wese, ngo abashe kubaho neza yiteza imbere, mu kubasha kurera neza no guteganyiriza abo abyara.
Ibi babitangaje nyuma y’isozwa ry’ayo mahugurwa, yari agamije kubaka ubushobozi mu banyeshuri ba kaminuza, biga ubuvuzi (Capacity Building Camp), akaba yari afite iyi nsanganyamatsiko: ‘Empowering next generation of young leaders in Health’ nko kuvuga ngo ‘Kongerera imbaraga ikiragano kizaza cy’abayobozi bakiri bato mu buzima’ ugenekereje mu Kinyarwanda.
Abanyeshuri bari muri komite ishinzwe ubuzima bw’imyororokere, n’uburenganzira bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku banana n’agakoko gatera sida_SCORA, ni bo bahawe aya mahugurwa mu rwego rwo kubongerera ubumenyi.
Iradukunda Josue wiga mu mwaka wa mbere w’ubuvuzi, yavuze ko mbere y’aya mahugurwa atari azi neza, uko kuboneza urubyaro bikorwa ndetse n’ibikoresho bikoreshwa.
Ati “Mbere y’amahugurwa nta makuru menshi nari mfite ku kuboneza urubyaro, ariko nyuma yo guhugurwa no gukora imikorongiro twahawe n’abaduhuguye batandukanye, nasobanukiwe neza kandi nakunze uburyo bw’urunigi, bukoresha imiterere karemano. Ubu ngiye kurushaho kurusobanurira no kurushishikariza urubyiruko rugenzi rwanjye, n’abanyarwanda muri rusange, kandi ndizera ko bizatanga umusaruro inda zitateguwe zikagabanuka.”
Nishimwe Simbi Nadine, na we yavuze ko atari azi inyungu kuboneza urubyaro.
Ati “Hari byinshi ntari nsobanukiwe, ku buryo butandukanye bwo kuboneza urubyaro, ariko ubu nabashije kubimenya. Ngiye gushyira imbaraga mu gusobanurira Abanyarwanda muri rusange, icyo kuboneza urubyaro ari cyo, uko bikorwa n’ibikoresho bikoreshwa ndetse n’akamaro kabyo ku buzima bw’uwabikoze; ibyo benshi bajya bagiraho ibibazo n’urujijo, abandi ugasanga babifiteho amakuru adahagije amenshi atariyo. Ndizera ko nzabasobanurira, mfatanyije na bagenzi banjye twahuguranywe kandi bizatanga umusaruro ushimishije mu minsi iri imbere.”
Umukozi ku bitaro by’Akarere bya Kabutare, Muteteri Jeanne, ukora muri serivisi yo kuboneza urubyaro, akaba n’umwe mu batanze aya mahugurwa ku kuboneza urubyaro, aganira na Panorama, yavuze ko uru rubyiruko byinshi rutari rubisobanukiwe.
Ati “Ni byiza kuba basobanukiwe ibyo kuboneza urubyaro, bizadufasha kurushaho kugabanya urubyiruko n’abangavu babyara inda zitateganijwe muri aka gace, binyuze mu bukangurambaga bazagenda bakora muri bagenzi ba bo, ndetse no mu gihe bazaba bashinze ingo.”
Yakomeje avuga ko imwe mu mbogamizi, gahunda yo kuboneza urubyaro ihura nazo, ari uruhare ruto rw’umwe mu bashakanye by’umwihariko abagabo, asaba buri wese kubyitaho, akirinda kubyara umwana atazabasha kubonera ibyo akenera; kuko byongera umutwaro ku Gihugu ndetse ngo bikanangiza umubyeyi mu gihe abyara kenshi ataruhuka.
Niyongira Eric Mandela, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyeshuri biga Ubuvuzi mu Rwanda_MEDSAR, yashimiye abitabiriye aya mahugurwa.
Ati “Twahisemo ko duhugura abanyeshuri bari muri iri huriro, ku kuboneza urubyaro kuko ikibazo cy’inda zitateganijwe mu rubyiruko, no mu bangavu bigenda byiyongera. Aba banyeshuri bahuguwe tubitezeho umusaruro ukomeye, yaba hano muri kaminuza, mu miryango yabo ndetse no mu Gihugu muri rusange, ku kuboneza urubyaro n’ibyiza byabyo ku baruboneje.”
Muri aya mahugurwa yateguwe na MEDSAR, hahuguwe abanyeshuri basaga 140, barimo abiga kuva mu mwaka 1 kugeza mu mwaka wa 5, mu makomite 6 atandukanye, yose afite aho ahuriye n’amasomo yabo, ndetse n’ibyo bazakora bageze hanze mu kazi.
Kuri ubu mu Rwanda hakoreshwa uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro, aho harimo ubwa karemano ndetse n’ubugezweho bwakozwe n’abantu, burimo uburyo bwigihe gito, ubw’igihe kirekire ndetse n’uburyo bwa burundu.
Mu Karere ka Huye, abantu bangana na 69% ni bo bamaze kuboneza urubyaro, mu bari mu myaka ibibemerera, nk’uko bitangazwa n’Ibitaro bya Kabutare.
Ni mugihe imibare y’ababoneza urubyaro mu Rwanda ikomeza kugenda yiyongera ariko hakagaragara n’abadakozwa ibyo kuboneza urubyaro bitewe n’impamvu zitandukanye ndetse n’abangavu n’urubyiruko n’abubatse muri rusange kubera kutaboneza imbyaro bakomeza kubyara inda zitateganyijwe aho bamwe muri bo mu bihe bitandukanye bagiye bavuga ko ibyo kuboneza urubyaro batabiziho byinshi.
RUKUNDO Eroge