Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abajyanama b’Akarere ka Ruhango basabwa gufunga inkweto bakegera abo bahagarariye

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango basabwa kuvana ibikorwa mu mpapuro (raporo) ibikorwa bigamije kuvana abaturage mu bukene bukabije, bakarushaho kubegera kugira ngo bamenye neza icyabafasha kubuvamo.

Ibi aba bajyanama babisabwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ubwo hasozwaga umwiherero w’iminsi ine w’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango waberaga mu karere ka Huye.

Guverineri Kayitesi agira ati “Gahunda nyinshi iyo uzirebera muri raporo zo mu mpapuro ntumenya inama ukwiriye kujya uko imeze. Twifuzako muri iyi gahunda yo gukura abaturage mu bukene, kimwe mu bikomeye cyane ni uguhindura imigenzereze n’imyumvire y’aba bantu. Ikiba cyiza ni iyo umujyanama ahuye n’abantu usanga ari abantu bake, iyo umanutse ukajya ku rwego rw’akagari, abaturage bibubakamo icyizere ntibahore babona ba gitifu gusa, bakabona ko n’abajyanama babahagarariye barikumwe, Umuturage ni umufatanyabikorwa si umugenerwabikorwa.”

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Rutagengwa Gasasira Jerome, avuga ko batahanye umukoro wo guhuza amahirwe n’ubushobozi buri mu karere, bakabihuza n’ubuzima bw’abaturage.

Agira ati “Iyo ubuzima bw’umuntu bwahindutse, ubwo tuba tuvuye mu mpapuro tugiye mu bikorwa. Hari gahunda yo gukura abaturage mu bukene, hari igihe abaturage benshi bavuye mu bukene iyo badakurikiranwe basubira inyuma. Tugiye gukurikirana imishinga ihari neza kandi dufite gahunda yo gukura abaturage benshi mu bukene, tumenye ngo imishinga yakozwe yasigiye iki abaturage? Icyo gihe tuzaba tuvuye mu mpapuro tugiye mu bikorwa.”

Abajyana biyemeje iki nyuma y’umwiherero?

Nshimiyumuremyi Jerome, Umujyanama mu nama njyanama y’Akarere ka Ruhango, avuga ko agiye gushyira mu bikorwa imyanzuro yose yafashwe igamije guteza imbere umuturage.

Agira ati “Mu myanzuro yafashwe ni uko ibyemezo byose Inama Njyanama ifata bigomba kuza bisubiza ibibazo by’abaturage. Ibintu twari dufite mu mpapuro tugomba tukabijyana mu baturage, tugomba kuba mu baturage, ibikorwa byose bigakorerwa mu baturage.”

Uwanyirigira Jacqueline na we w’umujyanama, avuga ko uyu mwiherero wari ingenzi, yigiyemo byinshi agendeye kuri gahunda nziza igihugu gitanga zo guteza abaturage imbere.

Agira ati “Ikituraje ishinga ni ukureba wa muturage wacu, duhereye ku gushyira hamwe no kwegera abaturage bacu. Hari abakennye, abana bari mu mirire mibi byose tukabikurikirana.”

Muri uyu mwiherero w’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, haganiriwe ku ngingo indwi, hafatwa imyanzuro 11 yose igamije kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abatuye Ruhango. Uyu mwiherero wari ufite intego igira iti: “Uruhare rwa njye nawe mu iterambere ry’akarere”.

Mu karere ka Ruhango habarurwa abaturage 39,902 bakiri munsi y’umurongo w’ubukene bikaba biteganyijwe ko abasaga 8,000 bazaba bavuye mu bukene mu gihe cy’umwaka umwe hashingiwe kuri gahunda zigiye gutangira. Abajyanama bihaye umuhigo ko abakiri mu bukene bose bazaba babuvuyemo mu myaka nibura itatu.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities