Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubukungu

Abajyanama b’ubworozi bafite uruhare rukomeye mu bwishingizi bw’amatungo

Munezero Jeanne d’Arc

Bamwe mu bajyanama b’ubworozi bafatanyije n’abaveterineri bigenga barimo gufasha aborozi kubona servisi z’ubwishingizi bw’amatungo hafi yabo. Ibi bikorwa mu rwego rwo kwirinda igihombo mu gihe bapfushije amatungo. Leta yishyura 40% ya nkunganire na ho umworozi akishyura 60%.

Abajyanama b’ubworozi bo mu karere karere ka Nyamagabe babifashijwemo n’umushinga Dedicated Agri Servise (DAS), ukorere mu turere twa Nyamagabe, Ngororero, Nyamasheke na Rutsiro, bafasha aborozi kuzamura imyumvire bagafata ubwishingizi bw’amatungo kandi bikabafasha no kuyitaho.

Abajyanama b’ubworozi 630 bafatanyije n’abaveterineri bigenga, bahuza aborozi n’ibigo by’ubwishingizi bakanakurikirana imikorere y’ishyirwa mu bikorwa izi gahunda zose binyuze mu mushinga witwa Ingenzi mu bwishingizi bw’amatungo  ushyirwa mu bikorwa na DAS  ku bufatanye n’Ikigo mpuzamahanga cya Technoserve.

Bamwe mu borozi bakorana n’uyu mushinga bagaragaza ko bawishimiye kuko wabafashije kumenya uko ubwishingizi bw’amatungo bukora aho kuri ubu bubageraho byihuse batarindiriye gukora urugendo bajya kubushaka.

Uwizeyimana Christine wo mu murenge wa Mugano ati “Mbere wasangaga dupfusha amatungo bikarangira gutyo ntitubone aho tubaza, ariko kuva aho uyu mushinga waziye byaradufashije. Iyo ugize ikibazo ugapfusha inka birafasha, kuko ubasha kwishyurwa inka yapfuye. Ibi tubikora binyuze mu matsinda y’aborozi dusanzwe duhuriramo kandi aborozi barabikunze cyane.”

Yongera ho ubwishingizi butakabaye kwishyura inka yapfuye gusa ahubwo hagiyeho n’ubwishingizi mu kwivuza ku matungo byarushaho kubafasha, kuko kuvuza amatungo na byo bibagora, hakaba n’apfa bitewe no kutayavuza neza.

Nkurunziza Jean d’Amour ni umujyanama w’ubworozi. Agira ati “Iwacu twebwe abajyanama b’ubworozi twahereye ku matungo yacu tuyafatira ubwishingizi kugira ngo tube bandebereho. Natwe abaveterineri baradufasha, hanyuma natwe tugafasha abandi muri urwo rugendo twese tukuzuzanya.”

Mu kiganiro Bwana NIYONSHUTI Lambert, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya DAS Rwanda, yagiranye n’ikinyamakuru Panorama atangaza ko uyu mushinga ugamije kwegereza aborozi b’amikoro make serivisi z’ubwishingizi binyuze ku bajyanama b’ubworozi n’abaveterineri bigenga.

Agira ati “Ibi bije gufasha ibigo by’ubwishingizi kuzamura imibare y’amatungo afata ubwishingizi ndetse na Leta binyuze muri gahunda ya Tekana Muhinzi-mworozi urishingiwe. Birafasha kandi aborozi kubona amakuru ajyanye n’ubwishingizi hafi yabo kandi mu buryo buboroheye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Thaddee, avuga ko uyu munshinga uje kubafasha gukora ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo babashe kugera ku borozi benshi kandi babashe gukoresha ubwishingizi bw’amatungo yabo.

Ku ruhare rw’abajayanama b’ubworozi agira ati “Mbere wasangaga abaveterineri ba leta babikora bonyine ntibagere ku borozi benshi bashoboka; ubu rero izi ni imbaraga zije kudufasha kugira ngo tugere kuri benshi babashe kwishingira amatungo yabo. Rero iyo umuturage afite ubwishingizi nta gihombo ahura na cyo iyo inka ye ipfuye.”

Avuga nanone ku kamaro ku mushinga, agira ati ati “Umushinga wabashije kuduhugurira abaveterineri bigenga, uhugura n’abafashamyumvire mu by’ubworozi muri buri mudugudu, bagenda bunganira abaveterineri basanzwe ndetse n’abo mu nzego z’ibanze. Bityo tumva bizadufasha kongera umubare w’amatungo wishingiwe, bigatanga icyizere cy’uko ubukungu bw’abaturage budashobora guhungabana mu gihe habaye ibyorezo by’imvura, ugasanga amatungo yatwawe cyangwa yakubiswe n’inkuba.”

Kuva uyu mushinga watangira hamaze gushyirwa mu bwishingizi Inka 1,567; ingurube 2,439; n’Inkoko 3,500 mu turere twa Ngororero, Nyamagabe, Rutsiro na Nyamasheke.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities