Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Abakiri bato basabwa kwigira ku bikorwa by’Intwari z’u Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yasabye abakiri bato kwigira ku mateka yaranze Intwari z’u Rwanda, na bo bagaharanira kugera ku bikorwa by’ubutwari.

Ni ubutumwa yatangiye mu kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda, kuri iki Cyumweru; Iki kiganiro cyateguraga ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari, aho cyavugaga ku butwari mu Banyarwanda.

Ku itariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari, hazirikanwa ibikorwa by’indashyikirwa byazo, mu mateka y’u Rwanda.

Muri iki kiganiro, Minisitiri Bamporiki yasabye urubyiruko kuba rwakora iby’ubutwari, nk’ibyaranze ingabo zari iza RPA Inkotanyi, zafashe iya mbere zikabohora u Rwanda, ari na ko zikura ibihumbi by’Abanyarwanda mu buhunzi.

Ati “Abato bagomba kujya bacukumbura amateka y’abo babyeyi, banze guheranwa n’ubuhunzi, banze kurambarara mu kibi, bakavuga ngo ‘reka twibohore iyi ngoyi y’ubuhunzi, amahanga areke kutwubararaho’.”

Uwamahoro Prisca, umwe mu banyeshuri bo mu Ishuri ryisumbuye ry’i Nyange, bashyizwe mu kiciro cy’Imena, we yavuze ko urubyiruko rufite amahirwe yo gukurira mu Gihugu cyiza, cyatuma baba intwari.

Ati “Abana babyiruka ubu, bafite amahirwe ko bavukira mu Gihugu gifite ingengabitekerezo nziza, yo kubakira k’ubumwe bw’Abanyarwanda; ari na yo mahitamo Perezida yaduhaye, yo guhitamo ubumwe. Bakwiye kugendera ku nyigisho no ku rugero rw’izo ntwari zatubanjirije, no ku byo bigishwa n’uko Igihugu kimeze.”

Yongeyeho ko urubyiruko rukwiye kuvoma byinshi, mu mpanuro Umukuru w’Igihugu ahora aha Abanyarwanda, bityo hakubakirwa ku bumwe. Ndetse nk’abakiri bato, bakiga amateka yabafasha kuba intwari, bafatiye urugero ku buzima bw’abababanjirije.

Lt. Col. Mugisha Vincent wari ku rugamba rwo kubohora Igihugu, yagaragaje ko hari ibikorwa byinshi by’urubyiruko birimo iby’ubutwari.

Ati “Ubutwari burakomeje, iyo ubona abana b’abakorerabushake, ukabona aritanga ntahembwa, yirirwa ku zuba abwira abantu ngo nimwambare agapfukamunwa; kandi abwira abantu bakuru bazi ubwenge, uwo ntiyabura kubarwa nk’intwari.”

Mu Rwanda habarwa ibyiciro bitatu by’Intwari, ari byo: Imena, Imanzi, n’Ingenzi. Mu Ntwari z’Imanzi harimo Maj Gen Fred Gisa Rwigema, n’Umusirikare utazwi; uyu ahagarariye abandi baguye ku rugamba rwo kubohora Igihugu. Imena zisangwamo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’i Nyange, banze kwivangura na bagenzi babo, bikaviramo bamwe kwicwa. Ikiciro cy’Ingezi kugeza ubu ntikirashyirwamo abantu, kuko hagikorwa ubushakashatsi bubategura.

Umunsi w’Intwari z’u Rwanda uzizihizwa ku wa 1 Gashyantare 2022, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”. Ni igihe Abanyarwanda bibuka kandi bakazirikana Intwari z’Igihugu n’ibikorwa byaziranze, ndetse banatekereza ku bikorwa bigamije guha agaciro Igihugu no kurushaho kubaka u Rwanda.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.