Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abakobwa biga muri Kaminuza barasabwa kutagurana ubuzima bwabo amanota

Abakobwa biga muri Kaminuza bagahitamo kugurana ubuzima bwabo amanota biyangiriza ejo habo hazaza n’ah’igihugu kuko iyo ageze hanze kw’isoko ry’umurimo nta musaruro atanga kuko amanota yahawe aba atarayakuye mu byo yakoze.

Ibi ni ibitangazwa n’Umuryango ushinzwe kungorera urubyiruko ubushobozi (YEC: Youth Empowerment for Community Work Organisation), aho watangije ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza, hagamijwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Kagame Geoffrey, Umuyobozi wa YEC, atangaza ko ikibazo k’ihohotera rishingiye ku gitsina gihangayikishije kuko iyo umwarimu aryamanye n’umunyeshuri akamusezeranya amanota, byica ireme ry’uburezi, na wa munyeshuri ugiye kw’isoko ry’umurimo ntihagire icyo bimumarira, kuko amanota agaragara aba atari aye kandi na we bimugiraho ingaruka.

Agira ati “Abanyeshuri bagira ubunebwe bwo kwiga ngo bagire amanota bakwiye, ugasanga abarimu batareba abana b’abahanga ahubwo usanga bimana n’amanota, abanyantege nke bakemera gutanga ruswa ishingiye ku gitsina, kuko abarimu baba basezeranyije kubaha amanota. Abakobwa bakora ibyo ni abatabasha gukurikirana amasomo yabo neza, ariko kandi iyo ruswa ishingiye ku gitsina ahanini iba ari ingeso y’umuntu ku giti ke. Ni ukubura indangagaciro z’umuco w’abanyarwanda.”

Mbabazi Yvonne, ni umwe mu bakobwa biga muri imwe muri Kaminuza zo mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko ikibazo k’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri za Kaminuza gihari cyane. Agira ati “Bamwe mu barimu bitwaza ububasha bafite, bigatuma batega abanyeshuri amanota kugira ngo baryamane na bo. Bahera ahanini ku banyantege nke bakabashukisha amanota aho kugira ngo babafashe kwiga na bo batsinde neza.”

Mbabazi asaba bagenzi be kwihesha agaciro kuko ababashuka hari ubwo usanga babikuyemo zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na Virusi itera SIDA, hari abaterwa inda zitateganyijwe ndetse no kubura agaciro mu maso y’abandi. Akomeza avuga ko akenshi abarimu baka ruswa ishingiye ku gitsina badasobora kuvugana n’abanyeshuri kuri telefoni cyangwa se ngo hagire ubutumwa bugufi bandikirana ku buryo kubona ibimenyetso biba bitoroshye. Asaba abakobwa kumenya gutegura neza ejo hazaza habo kuko hari mu biganza byabo.

Mukaneko wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), avuga ko igituma abarimu baka ruswa ishingiye ku gitsina batamenyekana, ari uko haba habaye ubwumvikane kandi n’ababikorewe bakarega batinze. Agira ati “Ababikorewe rimwe na rimwe bagira ubwoba, abandi ugasanga barega ari uko byabagizeho ingaruka. Umurezi ugaragayeho iyi ngeso akwiye guhanwa akabera abandi urugero.”

Kabarokore umwana wiga mu mashuri yisumbuye, avuga ko iyo ngeso mbi no mashuri yisumbuye ihari. Agira ati “bibaho, gusa usanga abana bitinya ntibabivuge, keretse iyo byabagizeho ingaruka. Nabasaba kunyurwa n’ibyo bafite kandi bakiga cyane, kuko kwishora mu mibonano mpuzabitsina bituma ata ishuri akiri muto kandi ari we wari ukwiye kuzaba umuyobozi w’ejo hazaza.”

Mutesi umukozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) asaba abana b’abakobwa gutinyuka bakavuga ibyababayeho kw’ishuri batitaye ku kindi cyose bakangishwa, bakareka kubigira ibanga. Agira ati “impamvu kugeza ubu bimwe mu bibazo bitugora ni uko usanga abanyeshuri benshi baceceka kugira ngo abarimu batabagendaho, bigatuma biba imbogamizi zo kugera kubimenyetso. Ndetse akenshi bitanatugeraho bitinze kubera guceceka, kuko usanga nugerageje kubivuga abivuga byarangiye ntagihamya wabasha kubona. Mutinyuke kuvuga oya, kandi mutangire amakuru ku gihe.”

Ndabarushimana Colette, umukozi muri Transparency International ishami ry’u Rwanda, avuga ko bakurikije ubushakashatsi bakoze ubwo barebaga uko ruswa ishingiye ku gitsina ihagaze mu nzego za Leta, basane icyo kibazo kiganje mu mashuri, kuko hari abarimu bashaka gusambanya abana bitwaje kubaha amanota.

Agira ati “hari amategeko yahindutse kuko mu mategeko ahana hari n’irihana ishimishamuburi. Iyo ni intabwe yambere yakozwe twishimira. igisigaye ni uko dukangurira abantu gushyira imbaraga mu kugaragaza icyaha hakiri kare, kuko usanga hari n’ibigaragazwa hanyuma ibimenyetso bikabura kuko amakuru aba atatanzwe kare. Bituma hari abagezwa mu nkiko bakaba abere kandi ibyaha barabikoze.”

YEC ni Umuryango nyarwanda udaharanira inyungu wavutse mu 2017 ubwo bari mu itorero ry’Intagamburuzwa i Nkumba, nyuma nk’abayobozi b’abanyeshuri bagira igitekerezo cyo gushaka icyabahuza hagamijwe gushyigikira umwana w’umukobwa no kungerera ubushobozi urubyiruko muri rusange.

Munezero Jeanne d’Arc

2 Comments

2 Comments

  1. Mugema Djihad

    July 25, 2019 at 06:48

    YEC ntabwo twatangiye 2017 nkuko babyanditse
    YEC yabayeho aho Twari nkumba twitoranyamo 50soldiers baserukiye abandi ariko Abenshi tukaba twari Duhagarariye Abanyeshuri Muri Kaminuza Dutangira Dutyo Tugana Accra Muri Ghana muri All African Student Union nyuma Dukomeza ibikorwa kujyezubu
    Nakosoraga.

    • Mugema Djihad

      July 25, 2019 at 06:49

      YEC yabayeho 31/6/2014 Nkumba
      Intagamburuzwa phase one

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities