Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abakora mu butabera baca ruswa mu gihe buri wese abigize ishingano

Prof Sam Rugege, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga atanga impanuro ku munsi wo gusoza icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko. (Photo/Panorama)

Ruswa ni imwe mu nzira zituma abaturage barengana, bidindiza ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Ibi byagarutsweho na Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ku rwanya ruswa mu nkiko.

Prof. Rugege asaba abakora mu butabera by’umwihariko mu nkiko kurwanya ruswa kuko ari imwe mu nzira zidindiza abaturage n’iterambere ry’Igihugu, agasanga abacamanza bafatanyije bayirandura burundu.

Yagize ati “abacamanza n’abandi bose bafite aho bahuriye n’ubutabera muzi ko ruswa ari ikibazo gikomeye iyo igaragara mu butabera; kandi dufatanyije twa yirwanya, kuko ni mwe muzirya   n’ubwo atari mwese; ariko buri umwe akwiye kuba ijisho rya mugenzi we.”

Rugege asaba abacamanza kujya babaza bagenzi babo amakuru babumviseho, ko utinyutse kubaza mugenzi we aba atanze umusanzu ukomeye.

Asaba abacamanza kurinda abatuarge gusiragira babategerejeho ruswa, babwira ko ibyabo byananiranye kugeza batanze ikiguzi kandi uburenganzira butagurwa, ariko nanone ugasanga n’icyo yaguze ntagihawe, kuko iyo binyuze muri izo nzira urubanza rukajuririrwa batsindwa, bityo amafaranga yakagiriye akamaro umuturage akaba apfuye ubusa.

Prof. Rugege yakomeje asaba abagana inkiko kwirinda gutanga ruswa n’uyatswe agatanga amakuru.

Yagize ati “abatugana bagire umuco wo kwanga ruswa kuko uburenganzira ntibwishyurwa; nihagira n’umwe mu bakozi uyimwaka atange amakuru kuri komite iba mu nkiko kandi bagire icyizere kuko bikorwa mu buryo bw’ibanga nta n’umwe uzamenya uwatanze amakuru. Iyo ni imwe mu nzira izarandura ruswa mu Rwanda, tukava ku mwanya wa gatatu muri Afurika tukaba abambere n’abaturage bakabona ubutabera buzira ruswa.”

Buri mwaka habaho icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko aho mu kwezi kwa Gashyantare, mu cyumweru cya kabiri, abafitanye isano n’ubutabera bahurirahamwe muri gahunda yo  kungurana ibitekerezo bareba icyatuma ruswa icika.

Muri uyu mwaka wa 2017 barebera hamwe icyakorwa basanze  hakwiye kubaho uburyo bwo kugenza icyaha mu banyereza imitungo ya Leta, kuko bikorwa mu ibanga rikomeye, ibimenyetso bikabura, bongera ubumenyi kandi imanza za ruswa zikihutishwa, hakabaho no kuvugura itegeko rihana ruswa mu rwego rwo kureba uburemere bwa ruswa n’ingaruka itera.

Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyashojwe hakorwa urugendo rwahereye ku rukiko rw’ikirenga rugera kuri Petit Stade i Remera, abarwitabiriye barimo abacamanza, abahesha b’inkiko, abavoka abanditsi b’inkiko, abashijacyaha, abagenzacyaha n’abandi bafitanye isano n’ubutabera n’abayobozi batandukanye.

Mutesi Scovia

Abitabiriye urugendo rwo gusoza icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko rwatangiriye ku ngoro y'Urukiko rw'Ikirenga rusorezwa i Remera muri Petit Stade. (Photo/Panorama)

Abitabiriye urugendo rwo gusoza icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko rwatangiriye ku ngoro y’Urukiko rw’Ikirenga rusorezwa i Remera muri Petit Stade. (Photo/Panorama)

Abitabiriye urugendo rwo kurwanya ruswa

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities