Jeanne Munezero
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, asaba abacamanza b’Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) n’abo mu bihugu by’Akarere ko abakora mu nkiko ko bafite inshingano zikomeye zo gutanga ubutabera buboneye.
Ibi byagarutsweho mu nama ngarukamwaka yahuje abasaga 250 baturutse mu bihugu umunani bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, izamara iminsi ibiri ibera i Kigali. Iyi nama ibaye ku nshuro ya gatatu.
Ni inama yiganjemo n’abakora muri urwo rukiko, abaminisitiri bafite mu nshingano mu nkiko no mu zindi nzego za EACJ, abashinzwe ubutwererwane bw’akarere n’abandi batandukanye bo mu bihugu binyamuryango bya EAC.
Mukantaganzwa avuga ko inkiko ari zimwe mu nkingi za mwamba zubakiyeho iyubahirizwa ry’amategeko no gutanga ubutabera.
Akomeza avuga ko nubwo bimeze bityo, ari ngombwa kuzikomatanya n’ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane mu rwego rwo kugeza ubutabera kuri benshi.
Agira ati “Ndashaka kubereka uburyo bwo gutanga ubutabera u Rwanda ruri gushyiramo ingufu. Ni uburyo bwo gukemura amakimbirane hakoreshejwe ubuhuza kandi bufitanye n’uburyo gakondo Abanyafurika batangagamo ubutabera”.
Mukantaganzwa yanibukije abacamanza EACJ bafite, inshingano iremereye nk’abarinzi b’ubutabera. Ati: “Ubucamanza ni inkingi ya mwamba y’igihugu kigendera kuri demokarasi. Twebwe abacamanza, si twe gusa dusobanura amategeko, ahubwo turi n’inararibonye mu kuyarengera. Tugomba guhora dushishikajwe no gushyira imbere amahame y’ubutabera, uburinganire, no gukorera mu mucyo.”
Akomeza agira ati: “Twese tuzi ko ubutabera ari inshingano rusange ndetse n’inkingi z’ubutabera bw’ibihugu byacu. Nk’inkiko z’igihugu ndetse n’inkiko z’Akarere, tugomba gukorana no gufatanya kugira ngo tugere kuri izi ntego ziri ku isonga mu guteza imbere iyubahirizwa ry’amategeko muri buri rwego rw’ubutabera, tugomba guhora twitwararika no kugira uruhare mu gutuma ubutabera bugera ku babukeneye.”
Ikindi Mukanaganzwa yagarutseho ni uburyo bwo gukemura amakimbirane bidasabye inkiko ahubwo binyuze mu buhuza anasaba ko n’ibindi bihugu bikwiye kwigira ku u Rwanda ruri gushyiramo ingufu.
Mukantaganzwa yavuze ko mu gihe cyashize ubwo buryo bwafashije u Rwanda kuburanisha abantu barenga 120.000 bakekwagaho Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe gito binyuze mu Nkiko Gacaca.
Agira ati “Nyuma ya Jenoside yakorewa Abatutsi mu 1994, twari dufite abantu barenga 120.000 bakekwagaho kugira uruhare muri Jenoside kandi twagombaga gushaka igisubizo kandi kivuye mu muco wacuI icyo gihe inzego z’u Rwanda z’ubutabera zari zarasenyutse, bisa nk’aho nta bantu bize iby’amategeko nk’abavoka, abacamanza abagenzacyaha n’abashinjacyaha bari bahari”.
Akomeza avuga ko ari muri ubwo buryo Inkiko Gacaca zatangiye ziburanisha izo manza zose ndetse abantu bahana imbabazi, avuga ko ari nk’uburyo bugezweho u Rwanda ruri gushyiramo ingufu bwo gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza.
Bishimangirwa no kuba mu 2018 ubwo u Rwanda rwavugururaga uburyo bwo gukemura amakimbirane hibanzwe ku buhuza, umubare w’ibirego byakemuwe binyuze muri ubwo buryo warazamutse uva ku birego 700 ugera ku birego 2199 mu 2024.
Mukantaganzwa yaboneyeho gusaba EACJ kuba yakwigira kuri urwo rugero rw’u Rwanda, na yo igakoresha n’ubuhuza mu gukemura imanza rwakira, kuko rufite imiterere yihariye irwemerera guca imanza mu buryo busanzwe bw’amategeko ndetse no mu buryo bw’ubuhuza.
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva, yavuze ko bashaka ko abaturage bo mu bihugu umunani bigize uyu muryango, bamenya ko hari urukiko bahuriyeho bose rushobora kubarenganura.
Agira ati “Ni umuhigo twihaye dushaka ko abaturage bacu miliyoni 300 muri Afurika y’Iburasirazuba bamenya ko hari urukiko bashobora kugana. Bamenye ibyo rukora kandi bamenye ko bibafitiye akamaro mu mibereho yabo.”
Perezida wa EACJ, Nestor Kayobera, yavuze ko urwo rukiko rugifite imbogamizi y’ingengo y’imari idahagaje iterwa n’ibihugu binyamuryango bidatanga umusanzu uko bikwiye bikadindiza imanza, asaba ko byakwikubita agashyi kugira ngo rubashe kuzuza inshingano zarwo uko bikwiye.
EACJ yashinzwe mu 2001 iburanisha imanza zo mu bihugu umunani bigize EAC harimo iz’uburenganzira bwa muntu, iz’abantu barega Leta, iz’ibihugu birega ibindi n’izindi.
Ifite icyicaro i Arusha muri Tanzania ariko ikagira abaruhagarariye muri buri gihugu ku buryo abashaka kurutangamo ikirego muri ibyo bihugu biborohera.
