Ku munsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abakora muri uru rwego basabye gukorerwa ubuvugizi, kuko ngo kutizerwa n’amabanki ari inzitizi ikomeye ku iterambere ry’uru rwego.
Abacukuzi b’abanyarwanda bavuga ko ishoramari ryabo riri hasi bitewe n’uko banki z’imbere mu gihugu zitarabizera ngo zibahe inguzanyo ihagije.
Kalima Jean Malik, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda, agira ati “Amabanki niba ari ukubera ubumenyi buke ntibatwizera kandi nibo dukorana kuko ibyo ushora binyura muri bank, twifuzaga gufashwa muri ubwo buryo hakajyaho n’ibigega. Ikindi ntiwajya muri banki ngo iguhe umwenda udatanze garanti.”
Immaculee Nyiranzirorera, umuyobozi mukuruwa RWIMA agira ati “Nko mu buhinzi abagore bagira amabanki aborohereza bakabona amafaranga yo kubafasha mu byo bakora, natwe rero mu bucukuzi dukeneye izo ngufu ndetse n’abagabo ni uko kandi ntibyashoboka bidaciye muri banki.”
Umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe ubucukuzi, Peteroli na Gazi, Dr Ivan Twagirashema ashimangirako ko ibi bizakemura ikibazo abacukuzi bahura nacyo kirebana no kubona inguzanyo mu mabanki.
Ati “Niyo mpamvu hagomba kubaho ubushakashatsi bugakorwa n’abantu bazwi bemewe na BNR, ku buryo nibemeza ko mine baguhaye yavamo nka miliyoni 5 z’amadolari ushobora kujya muri banki bakaguha miliyoni 3, ni icyo cyaburaga.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente watangije icyumweru cyahariwe ubucukuzi, ashima uruhare uru rwego rugira mu bukungu bw’igihugu, anizeza ubufatanye bwa Guverinoma mu gukomeza gushakisha icyatuma ubucukuzi burushaho gutera imbere. Gusa asaba abacukuzi gukora umurimo wabo ku buryo bwubahiriza amategeko no kurengera ibidukikije ku nyungu z’abaturage.”
Agira ati “Ducukure twita ku bidukikije, ntabwo dukeneye ko ucukura wamara gutaha inzu yawe itwarwe n’isuri wateje cg itware inzu y’umuvandimwe n’umuturanyi. Gucukura bigomba kwita ku bidukikije n’imibereho myiza y’abaturage. Iyo ibidukikije byangiritse isuri iradutwara, imvura ntigwa, gucukura nabi ukarimburi ibiti ntubisimbuze bikazana amapfa inzara ikica abaturage: gucukura biremewe ariko ugacukura neza mugakira n’igihugu kigakira.”
Bimwe mu bikorwa bizaranga iki cyumweru cyatangiye ku itariki ya 5 kugeza ku ya 8 Ukuboza, ni ibiganiro byibanda ku ntambwe yatewe no gutegura ahazaza h’uru rwego hakazasurwa n’amasosiyete amaze kugera ku rwego rufatika mu bucukuzi no gutunganya umusaruro w’amabuye y’agaciro, kugira ngo ugezwe ku isoko mpuzamahanga ufite ibiciro byiza.
Panorama