Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibidukikije

Abakorera mu bishanga basabwa kubibungabunga _Minisitiri Mujawamariya

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bishimira umusaruro wavuye muri gahunda yo kwimura ibikorwa bitandukanye mu bishanga, kuko byatumye umujyi urushaho gusa neza kandi bituma n’ibidukikije birushaho kungwabungwa.

Mu bihe bitandukanye, Umujyi wa Kigali ufatanije n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’ibidukikije bagiye bafatanya n’abari bafite inganda mu bishanga, inzu z’ubucuruzi, amasoko n’ibindi bikorwa bya muntu byimurirwa ahandi habugenewe.

Ubu hamwe mu hahoze ibyo bikorwa hafite isura nshya,ibereye ijisho ,ukabyamva cyane iyo uhageze kubera amahumbezi hakwakiriza. Bamwe mu baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru, bishimira ko aho batuye ubu hameze neza kuko inganda zahahumanyaga zimuriwe ahandi.

Nizeyimana Jean Claude utuye mu Mujyi wa Kigali ati “Habaye heza,u ri kubona hari n’akayaga, hari ibidukikije bateye indabo, hirya aha hari n’umuhanda mushashya, urumva ko ibintu byose ari sawa kabisa.”

Uwizeyimana Jeanne we ati “Aha hahoze Petrocom, hahoze SINATCO, hahoze BMK iyo na yo yari igaraje n’izindi nganda; ariko ubu hari umwuka mwiza nta kibazo. Bwa bushyuhe bw’impeshyi hano ntibuhagera kereka mu masaha ya nimugoroba, na ho ku manywa uba wumva ari akayaga keza kaguhuha nta kibazo.’”

RBA ikomeza igaragaza ko ku rundi ruhande, hari ibishanga byimuwemo ibikorwa by’abantu ariko kugeza ubu bitarabyazwa umusaruro. Hari abavuga ko kuba aha hantu hataratangira kubungabungwa mu buryo burengera ibidukikije, babifata nk’igihombo ku bahatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali.

Bayisenge Emery ati “hari ibintu bitameze neza, babikuramo ni byo byaba byiza, wenda bagateramo nk’ibiti cyangwa bagateramo ibindi bintu bituma tubona akayaga keza; hari aho ibikorwa bibangamira ibishanga bikiri ariko si byinshi nka mbere, nk’amazu bashyizeho towa ariko batari bakuramo kugira ngo nyine igishanga kimere neza.”

Munyakaragwe we ati “Hano hari isoko bacururizamo inkweto, imyenda n’ibindi bitandukanye; ariko nyuma haje no kubakwa abantu barahatura. Ubu hashize imyaka ibiri ibyo bikorwa byose babihakuye. Kuba rero abantu bahahinga bakageza imyaka mu muhanda nta kintu byakemuye kabisa. Hano hakagombye kuba hari ubusitani bwiza, hari ibiti ku buryo umuntu wese ahanyura akabona koko hishimiwe.”

Iyo uganiriye na bamwe mu bahawe inshingano n’uburenganzira bwo gukoresha bimwe muri ibi bishanga byo mu Mujyi wa Kigali, usanga badafite ubumenyi buhagije ku buryo bakora ibikorwa byabo batabangamira ibidukikije.

Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne ati “Cyane cyane nk’aba bari gukora amapepiniyeri mu bishanga, turi kugenda dusanga hari ababanje kumenamo itaka kugira ngo babone aho batereka amavazi. Ibyo bateguriyemo izo ndabo, ni ibikorwa byangiza ibidukikije, ngira ngo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabigarutseho mu minsi ishize ko tugomba gukora ibishoboka byose tukavana ibikorwa mu nkengero z’imigezi n’inzuzi n’ibiyaga, kubera ko ibikorwa bya muntu bikorerwa hariya ni byo bijyana itaka muri ziriya nzuzi ugasanga inzuzi zacu zirasa n’imihanda y’igitaka.”

Minisitiri Mujawamariya akomeza agira inama abaturage bahawe uburenganzira bwo guhinga ahantu himuwe inganda, kwibanda ku bihingwa bifasha mu kubungabunga ibidukikije, kugira ngo intego yatumye abahakoreraga mbere yabo bahimurwa ibashe kugerwaho.

Kugeza ubu Ministeri y’ibidukikije n’izindi  nzego zibifite mu mu nshingano zemeza ko abazahinga ibihingwa bifasha mu kunoza imitunganirize y’ahimuwe inganda bazajya banoroherezwa kubona isoko ry’umusaruro wabo.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities