Bamwe mu baba hafi ibikorwa bya Siporo cyane cyane umupira w’amaguru, bagaye bikomeye icyemezo cya Minisiteri ya Siporo cyo guhagarika byinshi mu bikorwa bya Siporo hitwajwe ubwiyongere bw’imibare y’ubwandu bwa COVID-19.
Ku wa Kane tariki ya 30 Ukuboza 2021, nibwo hasohotse itangazo rivuye muri Minisiteri ya Siporo rivuga ko iyi minisiteri yafashe icyemezo cyo guhagarika amarushanwa n’ibindi bikorwa bya siporo usibye umuntu ku giti cye; ibi byemezo bikamara iminsi 30.
Aya mabwiriza agir ati “ibikorwa bya siporo byose by’umuntu ku giti cye bikomeza, amarushanwa n’ibikorwa by’imyitozo y’amakipe ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo birasubitswe, imyitozo ya ma Clubs n’amakipe y’igihugu yitegura imikino mpuzamahanga izakomeza ikorwa mu muhezo.”
Minisiteri yavuze ko abemerewe kwitabira ibikorwa byemewe bagomba kuba barakingiwe nibura inkingo 2 ku bantu bose bujuje imyaka 18 ndetse bagaragaje ko bapimwe COVID-19.
Nyuma yo kubona iri tangazo, byahise bikurura impaka aho benshi mu baba mu bikorwa bya siporo bavuga ko batemeranya n’aya mabwiriza bavuga ko atari akwiye.
Umunyamakuru w’imikino kuri Radio FINE FM, Sam Karenzi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “Sinzi niba arijye gusa bigora kumva ukuntu shampiona ihagarikwa y’amakipe yikingije ndetse yipimisha mbere ya match kandi akina nta bafana muri stade, nyamara amasoko n’imodoka zigitwara abagenzi batipimishije.”
Umunyamakuru, Umuyobozi akaba na nyiri Radio1 na TV1 akaba kandi nyir’ikipe y’umupira w’amaguru ya Gasogi United, Kakuza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, mu kiganiro yatambukije muri iki gitondo cyo ku wa 31 Ukuboza 2021, yagize ati “Natunguwe, ntekereza ko bitewe na control zari zihari nta bafana bazaga, abakinnyi barikingije, bapimwaga mbere ho amasaha 24; numva ko bitari bikwiye.”

Munyakazi Sadate wababye Perezida wa Rayon Sport, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze aganisha kuri shampiyona y’umupira w’amaguru avuga ko bidakwiye, anavuga ko ari icyemezo cy’ubunebwe.
Ati “Madame Ministre Aurore Mimosa, gusubika Championnat ndabona ari icyemezo kidakwiye, ubu niba muri week-end utubari twitabirwa Wenda n’abantu miliyoni 4 ni urugero, insengero zikitabirwa n’abandi nkabo ubu Championnat yitabirwa n’abantu batarenze 640 niyo kibazo?! Noooo.”
Yongeye ho ati” Hari izindi ngamba nyinshi zari gufatwa bidasabye gusubika Championnat keretse niba tugifata Sports nko kwishimisha tutayifata nk’urwego rwishoramari, njye mbona gusubika Championnat ari icyemezo cy’ubunebwe.”

Mu Rwanda ibikorwa bya Siporo byari bihari byari shampiyona y’umupira w’amaguru icyiciro cya mbere n’icya kabiri ndetse na Shampiyona y’abagore. Hari kandi na Shampiyona yigihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare. Ibi byemezo bije nyuma y’amezi 2 gusa shampiyona y’umupira w’amaguru itangiye.
Nshungu Raoul
