Imibare ya Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda igaragaza ko abana bafite ikibazo cy’imirire mibi mu Rwanda bangana na 30% by’abana bose. Kimwe mu byihutirwa birimo kuganirwaho n’inzobere zitandukanye ndetse n’abashakashatsi barimo gushaka uburyo ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira cyakemuka.
Ibi byatangajwe n’ubuyobozi muri MINISANTE ku wa mbere tariki ya 20 Gicursi 2024, ubwo u Rwanda rwakiraga inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yiga ku iterambere ry’urwego rw’ubuzima.
Ni inama yitabiriwe n’abashakashatsi batandukanye, inzobere mu buzima n’abandi bafatanyabikorwa batadukanye. Hagaragajwe ko hakiri icyuho mu gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’ubuzima, aho usanga ku kigero kiri hejuru ya 40%, mu Rwanda ubushakashatsi bwinshi bukorwa n’ibigo bya Leta, bikaba bimwe mu bidindiza urwego rw’ubuzima.
U Rwanda rwakiriye iyi nama ku nshuro ya gatatu, mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo birambye by’ejo hazaza h’ubuvuzi mu Rwanda. Ifite insanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere ubushakashatsi bugamije kugira Rwanda rufite ubuzima bwiza”.

Dr. Eric Remera, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi, guhanga udushya no gufata imyanzuro igendeye ku bushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko muri iyi nama ngarukamwaka abashakashatsi bazagaragaza ibyo bagezeho birimo n’uburyo ikibazo cy’imirire mibi itera igwingira mu bana cyakemuka.
Agira ati “Iyo turebye mu Rwanda tubona ko 30 ku ijana y’abana bafite imirire itameze neza babyita igwingira. Ubwo rero ubu ni uburyo bwo kugira ngo abashakashatsi bagaragaze ibyo babonye ndetse habeho no kubiganira, habeho no kuba hafatwa ingamba zazafasha kugira ngo imirire myiza yiyongere ndetse n’imfu z’abana n’ababyeyi na zo zigabanyuke.”
Imibare igaragaza ko mu Rwanda 30% by’abana bose bafite ikibazo cy’igwingira biterwa n’imirire mibi.

Biteganyijwe ko iyi nama isozwa ku wa 21 Gicurasi 2024, abafata ibyemezo, abashakashatsi, inzobere mu buzima, n’abafatanyabikorwa batadukanye barebera hamwe ibatuma urwego rw’ubuzima mu Rwanda rugira ejo hazaza heza kurushaho.
Munezero Jeanne d’Arc

musemakweri prosper
May 22, 2024 at 21:52
Igwingira kurirwanya bisaba gutangira ukwezi kwa kabiri inda igiyemo, ubwo rero mugane TUJYANEMO HDVC umuryango nyarwanda utanga ibisubizo birambye ku igwongira.