Abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bitabiriye ibizamini bisoza amashuri abanza n’ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, bagaragaje ko bakurikiye neza amasomo yabo ku buryo barindwi muri 18 baje mu kiciro cya mbere.
Nk’uko tubikesha Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SSP Hillary Sengabo, abana bitabiriye ibizamini ni 18 barimo 12 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza.
Abana bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, bane muri bo babonye amanota yo mu kiciro cya mbere (Division 1), abasigaye umunani babona amanota yo mu kiciro cya kabiri (Division 2).
Abakoze ibizamini byo mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc-commun/O’Level) batatu babonye amanota yo mu kiciro cya mbere (Division 1) abandi batatu babona ayo mu kiciro cya kabiri (Division 2).
Aba bana baziga he?
Ku bijyanye n’aho abana batsize ibizamini baziga, Umuvugizi wa RCS, SSP Hillary Sengabo mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, agira ati “Abana batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza bazakomereza ayisumbuye mu kiciro rusange muri gereza ariko abazaba bararangije ibihano bazataha bige mu mashuri asanzwe. Abatsinze ibizamini bisoza ikiciro rusange, baziga mu mashuri y’imyuga ari muri gereza ariko abazaba bararangije igihano bazataha bige mu mashuri asanzwe.”
Muri gereza ya Nyagatare, abana biga amashuri abanza cyangwa ayisumbuye mu cyciro rusange. Abandi biga bakurikirana imyuga harimo iyo kubaka, ububaji, kogosha gusudira n’ubudozi.
Biga mu gitondo, ikigoroba bakigishwa imyuga kugira ngo abazafungurwa bazabashe kwigirira akamaro bitewe n’umwuga yigiye muri Gereza.
Iyo umwana arangije igihano, ahabwa ibikoresho by’umwuga yize bityo yagera hanze akabona icyo akora
Amakuru yatangwaga na RCS mu kwezi k’Ugushyingo yagaragazaga ko Gereza y’abana y’i Nyagatare ifungirwamo abana bakora ibyaha bari hagati y’imyaka 14 na 18. Kugeza muri uko kwezi abayifungiyemo ni 373 harimo abakobwa 19. Aba bagororwa baregwa ibyaha bitandukanye, iby’ingenzi ni ugukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura.
Rwanyange Rene Anthere
