Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko ubwoko bushya bwa virusi yihinduranije, yiswe Omicron, bugaragaza bimwe mu bimenyetse by’indwara ya Malaria ndetse na Grippe.
Ubushakashatsi bugaragaza ko n’ubwo ibimenyetse bikomeza bihindagurika, abantu benshi bakunze kuba bafite umuriro, umunaniro, kubabara ingingo no mu muhogo; ari na byo bimenyetso bikunze kugaragara ku murwayi wa Grippe cyangwa uwafashwe na Malaria.
Prof. Tim Spector, Umushakashatsi w’umwongere uhagarariye porogaramu ikusanya amakuru ya buri munsi, y’ibimenyetso by’abantu, abandura n’abakingirwa_’ZOE COVID Symptom Study’ yemeza ko mu barwayi bafite, hari ibimenyetso byinshi bahuriyeho.
Agira ati “Turimo kubona abarwayi bahari bafite inkorora, umuriro, kugira ibyuya nijoro; hamwe n’ububabare bwinshi bw’umubiri.”
Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yagiranye n’Itangazamakuru, ku wa 30 Ukuboza 2021; yemeje ko mu bapimwaga hagaragaraga ubwiganze bw’abafite ubwandu bwa Omicron.
Omicron n’ubwo ivugwaho gukwirakwira mu buryo bwihuse, Dr Ngamije yavuze ko hashingiwe ku miterere y’uko abandura bahagaze, bitaragera ku rwego rwo guteza impungenge, kuko abaremba ari bacye.
Urukingo ni ngombwa
Impuguke mu by’ubuzima zishimangira ko ari ngombwa gufata urukingo, mu rwego rwo kongera ubudahangarwa bw’umubiri, mu guhangana n’izi virusi.
Byagaragaye ko abantu bakingiwe babona ibimenyetso byoroheje, ndeste bikabarinda kuremba, nk’uko Prof. Tim Spector yabivuze.
Afrika y’Epfo ni cyo Gihugu cya mbere cyagaragayemo umuntu ufite ubwandu bushya bwa COVID-19 yihinduranije, yo mu bwoko bwa Omicron, hari ku itariki 24 Ukwakira 2021. Umwaka warangiye iyi virusi imaze kugaragara mu Bihugu birenga 90, harimo n’u Rwanda.
NDUWAYO Eric