Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanduye Virusi itera SIDA banezezwa nuko bafite ikizere cyo kubaho igihe kirekire

Dr Patrick Ndimubanzi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange (Ifoto/Panorama)

Abibumbuye mu rugaga nyarwanda rw’abanduye virusi itera SIDA (RRP+), bishimira kuba barashoboye kwishyira hamwe ariko kandi bakanishimira kuba bafite ikizere cyo kubaho igihe kirekire kubera gukurikiza inama z’abaganga.

Ibi byagarutsweho mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 15, RRP+ imaze ishinzwe, ubwo ku wa 18 Ukuboza 2018, bahuriraga hamwe n’abafatanyabikorwa mu kurwanya SIDA, bakaganira ku ngamba zakomeza gufatwa mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya.

Umuyobozi mukuru wa RRP+  Muneza Sylivie, avuga ko bajya gushinga umuryango kwari ukugira ngo biteze imbere kandi bagire uruhare mu kurwanya virusi itera SIDA n’ingaruka zayo.

Agira ati «Ihuriro ryacu rjya kubaho kwari ukwihuza kugira ngo twiteze imbere, kandi tugire uruhare mu kurwanya sida. Intego yacu nyamukuru kwari uguhuza imbaraga kugira ngo dushobore kurwanya virusi itera sida n’ingaruka zayo.»

Akomeza avuga ko abanyamuryango ba RRP+ batazateshuka ku ntego bihaye, anaboneraho gushimira abanyamuryango b’ikubitiro ubu bakaba bishimira ko hari aho bamaze kugera kandi bakaba banahagarariwe mu gihugu hose.

Imbogamizi abanyamuryango ba RRP+ bagaragaza ko bagifite harimo kuba hari abagifite ubushobozi buke kandi muri bo abenshi bageze mu zabukuru,  bakaba bamaze igihe kirekire bafata imiti igabanya ubukana bwa virus itera sida. Hari kandi  no kutisanzura kw’abayeshuri bafata imiti  biga baba mu bigo n’akato kagaragara hamwe na hamwe.

Akomeza avuga ko n’ubwo bafite ibibazo ariko batazateshuka mu gutanga umusanzu wabo mu rugamba rwo kurwanya virusi itera sida.

Dr Nsanzimana Sabin, umuyobozi mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima-RBC, ufite mu nshingano ze kurwanya SIDA, atangaza ko abantu bagaragara ku isi bafite virusi itera sida bangana na miliyoni zisaga gato 37, na ho mu Rwanda  abanduye virusi itera sida bari hagati y’ibihumbi 250 na 300.

Mu cyegeranyo ONUSIDA yakoze ku bantu bakuru barengeje imyaka 50 nibura miliyoni enye n’igice bafite virusi itera sida, hejuru ya 50 ku ijana yabo baba muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Kuva muri 95 kugeza 2013 umubare  abantu bafite hejuru y’imyaka 50 bafite virusi itera sida wagiye wiyongera. « Uko imyaka izagenda iza abantu bazagenda barushaho kubaho igihe kirekire bafite na virusi itera sida, ndetse bakagera no mu zabukuru.»

Imibare igaragaza ko kugeza mu 2020 ababana n’ubwandu bwa virusi itera sida babayeho igihe kirekire bazava kuri miliyoni enye bakagera kuri miliyoni indwi na ho mu mwaka wa 2040 abazagera mu zabukuru bafite virusi itera sida bakazaba bageze kuri miliyoni icyenda.

Umunyamabanga wa Leta muti minisiteri y’ubuzima, ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr Patrick Ndimubanzi, yatangiye yifuriza isabukuru nziza y’imyaka 15 abanyamuryango b’urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera Sida (RRP+) bijihije akomeza avuga ko kurwanya agakoko gatera Sida ari urugamba minisiteri yiyemeje kandi ko bagomba kurutsinda bafatanije.

Avuga ko bakwiye kwibuka ko mu myaka ya za 90 na 2000, ibiganiro nk’ibyo bitashobokaga, kuko icyo gihe nta muntu wasazaga afite agakoko gatera Sida/HIV.

Agira ati «turashima rero cyane ibintu byakozwe haba ku ruhande rwa leta cyangwa se abafatanyabikorwa ariko cyane cyane kubantu bafite agakoko gatera Sida ukuntu bafashe iya mbere mu kwivuza. Muri iyi myaka ishize hari byinshi byakozwe mu gupima abantu no kubatangiza imiti, ariko bagakora n’ibindi bibubaka bubaka n’ubuzima bwabo. Mu bintu byatumye sida isa n’igabanyuka cyane cyane ni uko sida mu bana bato yagabanyutse cyane.»

Avuga ko mbere bavukaga ku babyeyi banduye virusi itera sida babaga bagera kuri 10 ku ijana, muri iyi myaka 15 kubera ko abantu batangira imiti kare kandi bayifata neza, abana bavuka ku babyeyi banduye virusi itera sida bagera hafi kuri kabiri ku ijana. Ikindi amavuriro agera kuri 98 ku ijana atanga serivisi zo gupima no gukurikirana akanatanga imiti. Ikindi ni uko batagitegereza ko umuntu atangira kugabanya abasirikare mu mubiri ahubwo ahita atangira imiti akimara kumenya ko yanduye.

Asaba abanyarwanda gukomeza kwipimisha kuko hari gahunda ya 90-90-90 ni ukuvuga 90 ku ijana bipimishije, 90 ku ijana bafata imiti na 90 ku ijana bafite virusi itakigaragara mu maraso yabo. Intego ya Leta y’u Rwanda ni ukugera kuri 95-95-95 ariko kandi hifuzwa ko byagera kuri 100-100-100.

Mu Rwanda, abanduye Virusi itera sida benshi ni abagore, muri rusange ubwandu bwa Virusi itera sida buri kuri 3 ku ijana ariko mu mujyi wa Kigali ukaba wikubye inshuro eshatu.

Umuryango RRP+ watangiye tariki ya 21 Werurwe 2003 igizwe n’amashyirahamwe175 ubu ukaba ugizwe n’imiryango 912. RRP+ ifite abanyamuryango 120,000 n’abakozi 24 bakorera hirya no hino mu gihugu.

Munezero Jeanne d’Arc

Abantu batandukanye bitabiriye umunsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 y’Umuryango RRP+ (Ifoto/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities