Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Abanebwe n’abatuzuza inshingano baniga itangazamakuru

Bimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda. Photo/Panorama

Abanebwe, abadashoboye akazi ndetse n’abatuzuza inshingano bahawe baratungwa agatoki kuba babangamira umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, kuko baba batinya ko bashyirwa ahagaragara. Ibi bivugwa mu gihe mu Rwanda bitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Ibi byatangajwe na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda, ubwo ku wa kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2016, hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, ariko bakavuga ko hari ahakiri imbogamizi nubwo atari nyinshi, cyane cyane bikozwe n’abantu ku giti cyabo.

Abaganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, bemeza ko Leta nta hantu na hamwe ibangamira ubwisanzure bw’Itangazamakuru ahubwo abantu ku giti cyabo aribo babigiramo uruhare. Bagarukaga ku biganiro bimwe na bimwe Abanyamakuru bakora umurongo wa Radio ugakurwaho batazi uko bigenze, ibiganiro bihita ariko ku isaha batanze biza kugarukiraho bigatambamirwa, inkuru zishyirwa ku mbuga ariko mu kanya gato zikaba zikuweho ndetse n’abanyamakuru basoza ibiganiro bagatangira guhangana na telefoni bahamagarwa.

“Leta ubwayo ntiniga itangazamakuru na gato, ariko kubera ko hari abantu akenshi aba ari abanebwe mu kazi, abatuzuza inshingano zabo n’abakora amakosa, abo ni bo usanga babangamira imikorere y’itangazamakuru. Abo ntibashaka ko amakosa bakora amenyekana…” Ibitangazwa na Oswald Mutuyeyezu, Umunyamakuru kuri City Radio.

“Hari abadashaka gukorera mu mucyo, abadashaka ko ukuri kumenyekana ni bo bzitira itangazamakuru. Abagize Imana bakabona akazi inzira banyuzemo zitazwi, nibo usanga batereta kugira ngo amakuru yabo atamenyekana ariko banyuze ku bayobozi b’ibitangazamakuru. Ni abafite imyanya ikomeye ndetse n’abafite amafaranga si Leta iniga itangazamakuru.” Ibyongerwaho na Mutuyeyezu.

Ubwisanzure ku gutanga amakuru

Mutuyeyezu Oswalid, Umunyamakuru kuri City Radio, avuga ko ubwisanzure akeneye buhari kandi buhagije ariko muri rusange budahagije. “Ari abaduha amakuru ntabwo bisanzuye, ari abayobozi bagomba kuyatanga na ntibisanzuye, iyo batanga amakuru usanga bagendera ku magi biterwa no kutigirira icyizere gihagije, abaturage bo ugasanga biterwa no gutinya abakuru nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda. Mbese muri make ni sosiyete yacu itisanzuye…” Oswald Mutuyeyezu.

“Ubwisanzure bw’itangazamakuru mu gihugu, ukurikije Politiki y’igihugu, n’amateka igihugu cyacu cyanyuzemo burahari ku kigereranyo nibura cya 90%, ariko iyo ugereranyije n’ibindi bihugu, usanga u Rwanda ruri hasi, kuko hari inkuru zicukumbuye cyane abo hanze bakora twe tudakora…” Liliane Uwineza, Umunyamakuru kuri Radio Flash FM.

Uwineza akomeza atangaza ko kuva yatangira gukora ikiganiro gikomeye gicukumbura cyane kuri Radio Flash FM, amaze imyaka itanu, avuga yisanzuye atarazira na rimwe ibitekerezo yatanze mu kiganiro, nta n’uramutunga urutoki.

Yongeraho ariko ko hari abanyamakuru bavuga ko hari igihe bakora ibiganiro cyangwa se bakandika inkuru bikabagiraho ingaruka, na bo nta rwego runaka rubahamagara mu buryo bwemewe n’amategeko, usanga ari abantu ku giti cyabo, cyane cyane nk’abayobozi baba bavuzweho mu kiganiro batunze agatoki ku byo badatunganya, bahindukira bagashaka kwibasira abo banyamakuru, biterwa ahanini no gutinya abamukuriye ko imbehe yabo yakubama.

Mugisha Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC: Rwanda Media Commission/Self-Regulatory Body), atangaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru hari ubwo rinigwa na bene ibinyamakuru ubwabo kubera inyungu runaka, ariko kandi hari n’ubwo rinigwa n’imbaraga zituruka hanze y’ikigo cy’itangazamakuru na bwo binyuze muri ba nyirabyo. Ibyo ngo bakaba barabitangarijwe n’abanyamakuru baganira na bo ku mpamvu hari inkuru zimwe na zimwe zidakorwa.

“Ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda burahari ariko kandi bugomba kujyana n’amateka y’igihugu…N’ubwo dufite ubwisanzure duhabwa n’amategeko bisaba umunyamakuru kugira ubundi bwenge burenzeho, kuko hari aho ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bushobora kujya hasi cyane. Abantu bagomba kumenya niba amakuru babaonye ajyanye n’ibihe arimo cyangwa igihugu kirimo…” Mugisha Emmanuel.

Habineza Frank, Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yavuze ko kubura ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo (opinions) bituma abanyamakuru batinya kuvuga ibyo babona ko bitameze neza.

Agira ati “Abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye bakabuzwa kuzitambutsa na ba Media House Owners baba bahawe briefing from above ko zisebya igihugu. Gukora inkuru zikabuzwa gutambuka byitwa ko zituzuye. Gukora inkuru zigakurwaho (online /website). Gukora ibiganiro ku ma Radio /TV ntibyemererwe gutambuka ukundi. Gukora inkuru zicukumbuye ibinyamakuru bigafatirirwa ku mupaka…”

Akomeza avuga ko hari kandi ikibazo cy’ubwisanzure ku mafaranga, kuko kwamamaza ariho hambere hatunze itangazamakuru kuko nta bandi baterankunga rigira, ariko amatangazo ataboneka, Leta na yo iyashyira muri bike kandi ahanini ifitemo imigabane.

Asaba ko abayobozi bajya bemera gutanga amakuru kandi bakemera no gukosorwa, nk’uko ahora abivuga, yongera gusaba ko hajyaho Minisiteri y’Itangazamakuru, kugira ngo abakora uwo mwuga babone ubuvugizi muri Guverinoma.

Umwanya u Rwanda rwahawe

“Umwanya ni uriya ahubwo utera ipfunwe abayobozi ariko bagomba kubyemera noneho bagasesengura impamvu ariwo igihugu kibona, noneho bagakuraho izo nzitizi…” Mutuyeyezu Oswald.

“Sinavuga ko u Rwanda ruwukwiriye cyangwa se rutawukwiriye, kuko ku bwanjye nta muntu urantera ubwoba mu kazi nkora, ariko bagenzi banjye bavuga ko bibabaho. Iyo rero abakora icyo cyegeranyo bahuye na babandi bavuga ko bibagiraho ingaruka iyo bakoze inkuru zimwe na zimwe, amakuru bahabwa ni yo bajyana. Tubona inkuru ziva ku mbuga (Website) iyo bahuye n’abo babaha ayongayo… iyo urebye ibibazo abanyamakuru bahura na byo biba biri ku bantu ku giti cyabo kandi bitewe n’inyungu zabo, si Leta iba yabibatumye.” Uwineza Liliane

“Bafite uburyo bakora ariko uburyo bafite mu gukora ubushakashatsi ntibabukoresha uko bigombye. Tunenga uburyo babikora, n’abanyamakuru twabajije batubwiye ko bahamagawe kuri telefoni ariko amakuru batanze atariyo bashyize muri raporo yabo. Bakoze nk’uko izindi nzego zikora ubushakashatsi zibigenza, urugero Banki y’Isi, umwanya badushyiraho ntitwawugiraho ikibazo. Bariya bakoze icyegeranyo ku bwisanzure bw’itangazamakuru usanga bariherereye batugenera umwanya,…” Mugisha

Ubwisanzure mu itangazamakuru bupimwa hagendewe k’uko ibitekerezo binyuranye bihabwa umwanya mu itangazamakuru; uko itangazamakuru ryigenga mu mikorere; impumeko iri mu itangazamakuru kandi niba Abanyamakuru badafite ubwoba bwo gutara inkuru no kuzitangaza; Amategeko agenga Itangazamakuru; Gukorera mu mucyo; Ibikorwaremezo by’itangazamakuru hakarebwa kandi nib anta bikorwa by’urugomo bikorerwa Abanyamakuru.

Umunsi mpuzamahanga w’Itangazamakuru wizihizwa ku wa 3 Gicurasi buri mwaka ariko uyu mwaka mu Rwanda ukazizihizwa ku wa 6 Gicurasi 2016. Mu Rwanda uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti “Guhindura ibinyamakuru bibiba urwango muri Afurika”.
Rene Anthere Rwanyange

anthers2020@gmail.com

Bimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda. Photo/Panorama

Bimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda. Photo/Panorama

Mugisha Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura. Photo/Panorama

Mugisha Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC). Photo/Panorama

6 Comments

6 Comments

  1. for more information

    June 23, 2016 at 12:49

    Thanks so much for the blog post.Thanks Again. Really Cool.

  2. for more information

    June 22, 2016 at 02:48

    Looking forward to reading more. Great post.Thanks Again. Want more.

  3. to read more

    June 17, 2016 at 12:12

    Great, thanks for sharing this post.Really thank you! Great.

  4. cruises from Sydney

    June 13, 2016 at 20:24

    I value the blog.Really thank you! Fantastic.

  5. big dildos

    May 24, 2016 at 00:29

    RvR9aq ItaаАа’б‚Т€ТšаЂаŒаАа’б‚Т€ТžаБТžs tremendous weblog, I desire to be like you

  6. Anonymous

    May 23, 2016 at 12:00

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities