Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

“Abangavu bakwiye guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bidasabye guherekezwa n’ababyeyi”

Umuryango uharanira uburenganzi bwa muntu mu karere ki biyaga bigari Great Lakes Innitiave for Human Rights & Development (GLIHD) uvuga ko witeguye gukorera ubuvugizi abangavu, ku buryo bahabwa   uburenganzira bakajya bagerwaho na serivise zo kuboneza urubyaro bidasabye ko baherekezwa n’ababyeyi babo.

Uyu murwango wabitangaje mu biganiro byigaga uburyo bwo gukora ubuvugizi mu nkiko, kugira ngo hahindurwe amategeko abangamira uburenganzira bw’ubuzima bw’imyororokera bw’abagore n’abakobwa bo muri Afurika.

Ibi kandi  byagarutsweho ubwo mu Rwanda harimo kubera inama mpuzamahanga yo  kwizihiza  uburenganzira bw’umugore, “Women Deliver” harimo no kuganira ku kijyanye no kubona ubutabera ku mugore n’ubuzima bw’imyororokere.

Umulisa Tom ni umuyobozi GLIHD. Agira ati “Ubuvugizi ku burenganzira bw’umugore, tubukora mu nzego zifata ibyemezo, ariko iyi nama yari iyo kuvuga ngo ‘wakora ute ubuvugizi no mu nkiko?’ Hano twagize imanza aho abagore babanaga n’abagabo batarasezeranye, urukiko rwabemereye kuba bagabana imitungo na wa mugabo. Ni ibintu bigomba ubuvugizi cyane.”

Akomeza avuga ko mbere wasangaga abashakanye ku buryo bunyuranyije n’amategeko bigorana ko bagabana imitungo, ariko ubu byaremewe. “Ikindi  tukagira urubanza nk’umwana washakaga gukuramo inda  yahohotewe, byasabaga icyemezo cy’urukiko; na byo  byarorohejwe, byakozwe mbere y’uko  bakuyeho icyo cyemezo, mbere y’uko inteko ibikura mu mategeko. Ubu turi  kurebera hamwe ukuntu umuntu yakoresha inkiko kugira ngo abungabunge uburenganzira bw’umwari n’umutegarugori.”

Akomeza agira ati “Mwabonye ko dufite imibare myinshi y’abangavu cyangwa abana babyarira mu rugo. Abenshi babyarira mu rugo ni uko nta bumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere bafite. Ikindi, ni uko itegeko dufute rigenga imyororokere, rivuga uko utagejeje imyaka cumi n’umunani atabona serivise zo kuboneza urubyaro kwa muganga adaherekejwe n’umubyeyi we. Itegeko ntirimubuza kuboneza urubyaro rirabimwemerera, ariko akagomba guherekenzwa kandi uwo mwana uri munsi ya cumi n’umunani ntiyaba yabonanye n’umugabo ngo ajye guhamagara umubyeyi kujya kumufasha ngo abone ikinini kimubuza gusama. Murumva ko  bitandukanye n’abakuru bo ntibibasaba umubyeyi kuko bakuze. Rero ibintu bigomba ubuvugizi cyane.

Tuzakora ubushakashatsi tumenye aba bana bari mu myaka nka 15 kugeza kuri 18, ko umuntu abahaye ubumenyi bw’imyororokere kubyarira mu rugo kwabo byagabanuka ku kihe kigero, tubigaragaze. Gusa tugaragaze n’uburyo kandi nanone tugomba kugana inkiko ku buryo za ngingo zizitira abana ziveho.

Itegeko ryacu zisobanura ko urengeje imyaka 18 aba agomba kubona amakuru yose ajyanye n’imyororokere ndetse no kuboneza urubyaro, we yasanga abaganga bakamufasha bakamugira inama. Mu mpamvu zemerewe zo kuba umuntu yakuramo inda harimo impamvu y’ubuzima. Kuri iri tegeko ntitureba ku buzima bwo ku mubiri gusa harimo n’ubuzima bwo mu mutwe. Bivuze ko inda iramutse iri butere umuntu kwigunga, akaba yanakiwyahura bikamugiraho ikibazo kijyanye no mu mutwe.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities