Polisi ihora iburira abantu kwirinda ibikorwa bikorerwa mu mazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko irwanya ibikorwa byangiza inyamaswa zo mu mazi n’ishyirwa mu kaga ry’ubuzima bw’abantu. Abantu 160 bafatiwe mu bikorwa bitemewe mu mazi, ariko kandi imfu zahitanye 65.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye avuga ko kongera ibikorwa bikorerwa mu mazi ahantu hose hatandukanye mu gihugu byatumye hafatwa abantu barenga 160 hagati ya Mutarama na Nyakanga uyu mwaka.
Hafashwe ibikoresho bitemewe mu burobyi birenga 5,300 mu gihe kimwe. Imibare igaragazwa na Polisi yerekana ko nibura abantu 65 bazize impanuka zo mu mazi mu mezi arindwi ya mbere y’uyu mwaka.
ACP Mwesigye akomeza asobanurira anigisha abantu ibijyanye n’amategeko, uburobyi bwemewe n’ubutemewe, umutekano wo mu mazi n’akamaro kawo.
Ati “Gusobanukirwa neza ibijyanye n’umutekano wo mu mazi bigaragazwa n’igabanuka ry’impanuka za hato na hato ziterwa n’ibikoresho bitajyanye n’igihe, kutagira umwambaro w’ubwirinzi n’ibindi byangombwa byose by’amazi.”
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi avuga ko akenshi izo mfu zo mu mazi ziterwa ahanini n’abana bakoresha ibiyaga n’imigezi badaherekejwe, ubumenyi buke mu koga, ikoreshwa ry’ubwato butujuje ubuziranenge, ibura ry’imyambaro yabugenewe, ubusinzi, kwiyahura n’ibindi.
Akomeza gusobanura ko ubuso bw’agace k’amazi kagenzurwa na Polisi ari bugari, cyane cyane usanga ibyaha byo mu mazi bikunze kugaragara mu kiyaga cya Kivu. Avuga ko 96 kw’ijana by’uburobyi butemewe n’amategeko bukorerwa mu kiyaga cya Kivu.
Yagize ati “Kongera ibikorwa hamwe n’ubufatanye bw’ubuyobozi bw’ibanze, bigamije gukangurira abaturiye amazi, abarobyi n’abagenzi, kurwanya magendu n’ibiyobyabwenge bigaragara cyane cyane mu kiyaga cya Kivu.”
Ikindi yongeraho ni uko hagomba kubahirizwa guhinga muri metero 50 uvuye ku mazi mu rwego rwo kubungabunga amazi n’ibidukikije.
U Rwanda rufite ibiyaga 34, bitatu muri byo rubihuriyeho n’ibihugu by’ibituranyi. Ikiyaga cya Kivu u Rwanda rugihuriyeho na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, na ho Rweru na Cyohoha u Rwanda rubihuriyeho n’igihugu cy’u Burundi.
Panorama
