Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abantu bagera kuri Miliyoni 6 buri mwaka bapfa bazize Stroke

Stroke ni indwara iterwa n’ingaruka zikomoka ku ndwara zitandura. Muri izo ndwara harimo umuvuduko ukabije w’amaraso, Umubyibuho ukabije ndetse n’indwara y’umutima ni byo biza ku isonga mu kuba rukuruzi ya Stroke.

Ku wa 29 Ukwakira 2023, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kuzirikana ububi bw’indwara ya Stroke. Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku bufatanye bw’Urugaga rw’abikorera n;ishyirahamwe ry;abarokotse Stroke “Stroke Action Rwanda”. Insnganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dushyize hamwe twese dushobora gutsinda Stroke'”

Leon Pierre Rusanganwa, Umuhuzabikorwa wa gahunda z’ubuzima mu rugaga rw’abokorera (PSF), avuga ko indwara ya Stroke ihangayikishije cyane abikorera kuko umubare munini aribo ihitana.

Agira ati “Abikorera ni wo mubare munini w’abakozi ariko kandi ni na bo bashoramari. Umushoramari ahora atekerereza ikigo, aharanira ko cyunguka kigatera imbere, kandi hari n’abakorera kuri risk. Iyo mihangayiko yose ituma atabona umwana wo kwitekerezaho abenshi bakagwa no mu kazi. Ubu Stroke yaje ku mwanya wa Gatatu mu guhitana abantu benshi kandi ababigwamo ni abikorera.”

Prof Mucumbitsi Joseph, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abaganga barwanya indwara zitandura (Rwanda Non-Communicable Diseases Alliance) akaba anayoboye ihuriro ry’Afurika y’Iburasirazuba riwanya indwara zitandura, atangaza ko mu bitera Stroke 80% hari icyo abantu babikoraho ntikomeze guhitana abantu cyangwa kubatera ubumuga.

Agira ati “Hari byinshi abantu bakora bagahangana na Stroke ndetse n’indwara zitandura. Kwisuzumisha kenshi umuntu akamenya uko ahagaze ni ibya mbere kuko na Mituweli ifasha uyifite kwisuzumisha. Ikindi ni ugukora imyitozo ngororamubiri kandi abantu bakagabanya cyangwa se bakareka kunywa inzoga n’itabi.”

Dr Evariste Ntaganda, Umuyobzi w’ishami rishinzwe indwara z’umutima n’imitsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima -RBC, atangaza ko kwizihiza uwo munsi no gushinga ihuriro ry’abarokotse Stroke ari intambwe ikomeye ngo abantu benshi barokorwe iyo ndwara.

Agira ati “Indwara zitandura ni zo zisigaye zihitana abantu benshi kubera ubuzima tubamo, ibyo turya, uko tubaho, … Indwara ya Stroke yasanzwe ituruka ku muvuduko w’amaraso, uwagize amahirwe yo kumenya ko afite indwara zitandura agakurikiza inama z’abaganga ntahura na Stroke. Ikindi ni uko uwarokotse Stroke ishobora kongera kumufata. Ni ukwiyitaho rero…”

Ubuhamya

Rutinduka Silas afite imyaka 58, atuye mu karere ka Kayonza. Yafashwe na Stroke mu 2017 yakomotse ku muvuduko w’amaraso yagize guhera mu 2010 na bwo akajya afata imiti nabi.

Ubwo yafatwaga na Stroke yajyanwe kwa muganga ariko abaganga ntibumvikanye ku ndwara yari afite bigera aho bamwohereza mu Bitaro byitiriwe umwami Faisal ni byo byagaragaje ko ari Stroke yagize. Ntiyashoboraga kuvuga kugeza n’ubwo bamwe mu baganga bavugaga ko atazongera kuvuga.

Nyuma y’ibyumweru bibiri ari mu bitaro kwa muganga yaratashye. Yakomeje kurwarira mu rugo, amaze ukwezi mu rugo ijwi ryongeye kugaruka aravuga ndetse nyuma y’amezi ane agaruka ku kazi yakoraga. Yongeye gusubira mu masomo ye arangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s).

Ni iki cyakorwa?

Rukeribuga Joseph, Umuyobozi wa Stroke Action Rwanda, avuga ko ikibazo gikomeye kugeza ubu ariko uko indwara ya Stroke yageze no mu rubyiruko. Asaba ko hakwiye ubukangurambaga bufatanyije buri wese akagira amakuru kuri Stroke n’uko yakwirindwa.

Ibibazo bikomeye cyane bisigaye bigaragara mu rubyiruko rwugarijwe n’ubusinzi, abantu bo mu ngeri zitandukanye barimo n’inzobere mu by’ubuzima bavuga ko Leta ikwiye gufata ingamba zo kongera imisoro ku nzoga nibura ho 60% kandi igaca iza Likeri zigura make.

Leta kandi isabwa kwigomwa imisoro igashyira mu bukangurambaga nibura 5% y’imisoro yinjira mu gihugu kugira ngo haramirwe ubuzima bw’abantu batari bake kuko ari imbaraga z’igihugu ziba zitakara.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ku Isi abasaga Miliyoni 41 bahitanwa n’indwara zitandura ariko 80% by’abahitanwa na Stroke ari abakomoka mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere, na ho mu Rwanda abahitanwa na Stroke bagera kuri 41% na ho abahitanwa n’umuvuduko w’amaraso bagera kuri 16%.

Ihuriro ry’abarokotse Stroke rayatangiye mu 2010 ririmo abantu 10, ubu bagera kuri 55.

Rwanyange Rene Anthere

1 Comment

1 Comment

  1. Joseph Rukelibuga

    October 31, 2023 at 17:50

    Very good and innformative article

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.