Kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2021, aho u Rwanda rwashyiriye ingufu mu gukingira abaturage barwo icyorezo cya COVID-19, abarenga miliyoni 6 bamaze gukingirwa byuzuye. Bikaba biteganywa ko muri Kamena uyu mwaka wa 2022, hazaba hamaze gukingirwa abarenga miliyoni 10.
Iki gikorwa cyahawe imbaraga n’ubukangurambaga bwakajije umurego nyuma yaho hari hamaze gupimwa abagera kuri 6 basanganywe COVID-19, yihinduranije ya Omicron, mu ntangiriro z’Ukuboza 2021, aho muri za ‘Gare’ no mu Bigo by’amashuri ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi, hashyizwe ‘Postes’ zo gukingira.
Kuva ubwo kwinjira mu bikorwa runaka, cyangwa kugira aho umuntu ajya, byasabaga ko aba yarikingije.
Abarenga miliyoni 1.7 bari bamaze kwikingiza, mu gihe kingana n’iminsi 30; bituma abari bamaze gufata inkingo zombi bagera kuri 5,888,447 ndetse n’abarenga 450,160 bari bamaze gufata urukingo rushimangira.
Ibi byatumye u Rwanda ruba kimwe mu Bihugu bya Afurika bihagaze neza, mu kurwanya COVID-19, kuko rwamaze kurenza umuhigo w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima_OMS, wo gukingira byibura 40% by’abaturage bose, mu mwaka wa 2021.
Gukora ubukangurambaga budasanzwe, mu gukangurira abantu kwikingiza byatewe n’uko handuraga abantu benshi, aho mu mezi 2 ashize, hari hamaze kwandura abagera ku 100,082, kuva mu kwezi k’Ugushyingo, umwaka ushize. Ni ibintu bitigeze bibaho, kuva iki cyorezo cyaza mu Rwanda, muri Werurwe 2020.
Amabwiriza yo kwirinda ikwirakwirakwira rya COVID-19, akomeza kuvugururwa uko imibare y’ubwandu igenda ihidagurika. By’umwihariko mu Minsi Mikuru, aho basabwe kudakora ibirori n’amatsinda ahuriramo abahuza ari benshi.
Mu nzego zitandukanye, amabwiriza yo kwirinda COVID-19 akomeza kubahirizwa, mu kazi kugeza ubu abakozi benshi basabwa gukorera mu rugo, mu biro hagakora 12% ku Bigo bya Leta na 30% mu by’abikorera.
Kugeza ubu abantu baturuka hanze y’Igihugu basabwa kuba mu kato, mu gihe cy’amasaha 24, kwipimisha mu buryo bwa bwa PCR, ndetse na Rapid Test mu gihe bagiye mu bindi bikorwa bibahuza.
Guhura kw’abantu benshi ntibyemewe cyereka umubare wa bacye na bo bakingiwe byuzuye, kandi n’ibipimo bigaragaza ko nta bwandu bafite, bagahurira ahantu hisanzuye ndetse baramenyesheje ubuyobozi. Si ibi gusa kuko n’amasaha yo kuguma mu rugo yavanywe saa 00:00-04:00 ashyirwa ku kuva 10:00 z’ijoro kugeza saa 04:00 z’igitondo.
Izi ngamba zose, ni izigamije guhangana n’ubwandu bwiyongereye cyane muri aya mezi abiri ashize; byatanze n’umusaruro kuko abandura bavuye ku kigero cya 6% bugera kuri 3.8%.
Igihugu gikomeje gushaka uko inkingo zaboneka ku buryo buhagije, kugira ngo n’imirimo yafunzwe ikomorerwe. Urugero rwa hafi ni uko U Bushinwa bwamaze kwemerera u Rwanda, ko buzatanga doze zirenga miliyoni 4, muri miliyari yazo bwemereye Umugabane wa Afurika wose.
IGIZENEZA Jean Désiré
Umunyeshuri wimenyereza umwuga
