Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Abantu basasaga ibihumbi 48 barangije igihano nsimburagifungo

Abatijisite bakora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (Photo/Courtesy)

Ubwo Inkiko Gacaca zatangiranga kuburanisha abakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abireze bakemera icyaha bahawe igihano cyo gukora imirimo nsimburagifungo -TIG. Abakora imirimo nsimburagifungo ni abagororwa bataba muri gereza bakorera igihano mu ngando, aho bakora imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Kuva ubwo igihano cya TIG cyatangiranga gushyirwa mu bikorwa, imibare y’urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS yerekana ko kugeza ubu abantu 48,758 aribo barangije gukora igihano nsimburagifungo mu ngando zitandukanye ziri hirya no  hino mu gihugu.

Ishami rishinzwe umusaruro muri RCS ritangaza ko abagororwa  b’abatigisite 403 aribo basigaye mu ngando bakora igihano cya TIG  mu gihe abandi bagera ku 4,043 bayitabiriye nyuma bakaza gutoroka.

Mu gihe cy’imyaka 10 abagororwa batangiye gukora igihano nsimburagifungo abatijisite bagera  kuri 352 bitabye Imana bakirimo gukora igihano nsimburagifungo.

Minisiteri y’ubutabera mu nama nyunguranabitekerezo yayihuje na Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza yabaye kuri uyu wa gatatu, tariki ya 6 Kamena 2017, yatangaje ko abakatiwe igihano cya TIG bakaburirwa irengero batayikandagijemo n’ikirenge ari abantu  ibihumbi 30.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana, yavuze ko abo bantu harimo abakatiwe n’Inkiko Gacaca badahari ku buryo kumenya aho baherereye byabaye ikibazo.

Ati “Twagaragaje abantu barenga bihumbi 30 batazwi irengero ryabo, batazwi ahantu bari kuko ni abantu bagiye bakatirwa rimwe na rimwe badahari ndetse ntibanaboneke […], hagati aho hari abantu batazwi aho bari, ariko abari barahawe TIG batorotse, twahaye umukoro inzego zibishinzwe ngo zikomeze kubakurikirana bagarurwe barangize ibihano byabo.”

Me Uwizeyimana yashimangiye ko gahunda yo gushakisha abatazwi irengero ari urugendo rugikomeje bigizwemo uruhare n’inzego zinyuranye bireba.

Ati “Ikibazo hari abantu bakatiwe badafunze, twe rero nta biziriko twari tuziritse umuntu bituma atagenda; ubwo rero bamaze kugenda inzego zibishinzwe zirimo kugerageza gushakisha abo bantu cyane ko amadosiye arahari, imibare ntabwo tuyihimba, abantu barakatiwe bahabwa ibihano bya TIG, hanyuma bamwe baratoroka ku buryo bari gushakishwa abandi ntawuzi aho bari, gusa inzego zibishinzwe zigerageza gushakisha kugira ngo bagarurwe bakore ibihano bakatiwe.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ingando ishanu z’abatigiste. Buri ntara ndetse n’Umujyi wa Kigali bikaba bifite ingando imwe.

Safari Placide

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities