Inzobere mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hamwe n’abashoramari b’abanyamahanga muri bwo, bahamya ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro ahagiye ashobora gucukurwa imyaka n’imyaka.
Nk’uko tubikesha RBA, ibi abashoye imari mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko bikwiye gukuraho urujijo ku bibaza aho amabuye u Rwanda rwohereza ku masoko mpuzamahanga aturuka.
Ni imwe mu ruhererekane rw’imisozi miremire yo mu Murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburenganzira, Compani yitwa Power M yabengutse ihita ihashyira uruganda rutunganya Coluta na Gasegereti, amabuye y’agaciro acukurwa mu birombe bya Rukaragata.
Pavlic Matera ushinzwe umutungo wo mu butaka muri iyi Campani, asobanura ko aka gace kavumbuwemo ubu bwoko bw’amabuye nk’amwe mu yakunzwe cyane ku masoko Mpuzamahanga.
Gucukura Koluta na Gasegereti mu birombe bya Rukaragata bikoranwa ubuhanga ndetse n’ibikoresho bigezweho ku buryo bidashyira ubuzima bw’abakozi mu kaga, nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa Power M ishami rya Rukaragata, Eng John Kagubare.
Imikorere nk’iyi itandukanye cyane n’ubundi bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koruta, ndetse n’imitunganyirize yayo ugereranyije n’ahandi hirya no hino muri Afurika.
Bamwe mu bakozi basaga 200 bahakora bavuga ko ubu bucukuzi bwagize uruhare mu iterambere ry’imwe mu miryango yo muri aka gace.
Ray Power, Umuyobozi mukuru wa Companyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Power M ashimangira ko u Rwanda rufite amabuye ahagije kandi meza, ku buryo bitari bikwiye ko hari ibihugu byagakwiye kwibaza ku ngano y’arwo rwohereza ku isoko Mpuzamahanga.
Ibi kandi binemezwa n’umushakashatsi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Pavlic Matera.
Uruganda rutunganya Coluta na Gasegereti rwa Rukaragata nirwo rwa mbere ku mugabane wa Afurika rwohereza umusaruro ugahita ukoreshwa utongeye gucishwa mu nganda.
Ibirombe bya Rukaragata bicukurwamo Toni imwe ku munsi ndetse bitewe n’ubwinshi bw’amabuye y’agaciro ari mu ruhererekane rw’imisozi ya Ngororero, akaba azacukurwa hafi imyaka 60 iri imbere.
