Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyamahanga bitabiriye Marato ya Kigali baravuga imyato ubwiza bahabonye

Abanyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye isiganwa mpuzamahanga rya Kigali International Peace Marathon, barashima isuku n’umutekano biranga Umujyi wa Kigali.

Abanyamahanga baturutse mu bihugu bya kure birimo na Canada, bavuga ko bagowe n’udusozi batereraga, gusa nanone batunguwe n’ubwiza n’isuku basanze muri Kigali.

Ibi babigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo bitabiraga iri rushanwa ribaye ku ku nshuro ya 19.

Kigali International Peace Marathon igizwe n’ibyiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42.195, Half Marathon ya Km 21.098 na Run for Peace [ku basiganwa bishimisha] ku ntera y’ibilometero 10.

Umunya-Kenya Korir Laban wegukanye Marato Mpuzamahanga ya Kigali muri Full Marathon mu cyiciro cy’abagabo yavuze ko iri rushanwa ryateguwe mu buryo bw’ubuhanga.

“Muri rusange isiganwa ryari ryiza cyane, wenda hajemo ikirere ntarimenyereye ariko byagenze neza kandi ndishimye, icyakongerwamo ni ahantu umuntu yafata amazi ariko ubundi ryagenze neza cyane.”

Abanyarwanda bitabiriye aya masiganwa bahamya ko nubwo nta wabonye umudari wa zahabu ariko intego ari uko mu bihe bya vuba n’uyu mwanya bazawegukana.

Icyiciro cyitabiriwe n’umubare munini, ni icy’abatarabigize umwuga cyiswe Run for Peace, abakitabiriye bahamya ko usibye kuba siporo ibafasha kubungabunga ubuzima banashima ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bushyiraho ibikorwaremezo bya bifasha abawutuye.

Isyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru rivuga ko kuba abitabira irushanwa ryiswe Run For Peace, biyongera ari byiza ko hananyuzwa ubutumwa bwo kwimakaza amahoro nk’uko biri mu ntego y’iri rushanwa.

Nubwo imyanya ya mbere muri aya marushanwa yihariwe n’Abanyakenya, Minisitiri wa Sporo Munyangaju Aurore Mimosa avuga ko imyitwarire y’abakinnyi bo mu Rwanda itanga icyizere ko bazarushaho kwitwara neza mu bihe biri imbere.

Muri rusange abitabiriye Kigali International Peace Marathon ibaye ku nshuro ya 19 baturutse mu bihugu 35 birimo Canada, Denmark, Pologne, Singapore, Nigeria n’ibindi.

Imibare igaragaza ko abiyandikishije bari 10,183 barimo abanyamahanga 4,001 mu gihe abandi 6,182 basigaye ari Abanyarwanda n’ abanyamahanga baba mu Rwanda.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities