Nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 12 Ukwakira 2016 yemeje Umushinga w’Itegeko Ngenga ryongera Igiswahili ku rutonde rw’Indimi zemewe mu Rwanda, abanyamakuru bavuga igiswahili bashyizeho ihuriro ryiswe WAKIRWA (Wanahabari wa Kiswahili Rwanda).
Abanyamakuru bavuga bakanandika mu rurimi rw’igiswahili barateranye bafata ingamba zo guteza imbere urwo rurimi, banatora inama y’ubuyobozi bw’ihuriro igizwe n’aba bakurikira:
- Umuyobozi mukuru (Mwenyekiti): Sylivanus Karemera
- Umuyobozi mukuru wungirije (Makamu Mwenyekiti): Nshimyumukiza Janvier ‘Popote’
- Umunyamabanga (Katibu): Aimant Kwizera
- Umunyamabanga ushinzwe ubukangurambaga (Katibu mwenezi): Profesa Malonga Pacifique
- Umubitsi (Mwekahazina): Edith Nibakwe
- Uhagarariye abanyamakuru bandika (Wandishi wahabari): René Anthère Rwanyange
- Uhagarariye abanyamakuru bavuga (watangazaji): Tijara Kabendera
- Umujyanama (Mshauri): Gonzaga Muganwa
- Umujyanama (Mshauri): Jean Louis Kagahe
Sylivanus Karemera watorewe kuyobora iri huriro, yavuze ko yiteguye guharanira ikintu cyose cyahesha agaciro Igiswahili mu Rwanda, ahamagarira abanyamakuru bavuga Igiswahili kunga ubumwe no kubyaza umusaruro amahirwe Leta yatanze ubwo yemezaga Igiswahili nk’ururimi rwa kane rwemewe n’amategeko mu Rwanda.
Karemera yijeje kwihutisha ishyirwaho ry’amahame ngengamikorere y’iri huriro, anasaba abanyamakuru bavuga Igiswahili n’abayobozi b’ibitangazamakuru kongera ingufu mu gushyiraho ibiganiro by’igiswahili, hagamijwe guteza imbere uru rurimi mu Rwanda no gufasha abanyarwanda kubyaza umusaruro amahirwe bakesha kuba u Rwanda ari Umunyamuryango wa EAC.
Sylivanus Karamera ni na we ugomba guhagararira u Rwanda mu ihuriro ry’abanyamakuru bavuga igiswahili mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nk’umubitsi waryo, aho ibindi bihugu binyamuryango bisanzwe bifite ababihagarariye, ariko u Rwanda rwo rukaba rwari rutaramubona kuko iri huriro ryari ritarajyaho.
Profesa Malonga Pacifique watorewe kuba Umunyamabanga ushinzwe ubukangurambaga, yavuze ko yishimiye cyane kuba iri huriro rishyize rikajyaho, ariko asaba abatorewe kuriyobora kutarangamira inyungu z’amafaranga, yitangaho urugero avuga ko yamaze imyaka 8 yose yigisha Igiswahili kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda adahembwa. Ati “Nta n’igiceri na kimwe nahabwaga n’umuntu uwo ari we wese, nabikoreraga urukundo nkunda Igiswahili, namwe mukore ibyo mukora mu nyungu z’igiswahili mugikundishe umuryango nyarwanda mudategereje inyungu zindi.”
Iyo ururimi rwemewe mu gihugu, biba bisobanuye ibintu byinshi birimo kuba umuturage yarwandikamo ibaruwa igenewe urwego runaka, na rwo rukaba rutegetswe kuyiha agaciro.
Panorama

Bamwe mu bagize inama y’Ubuyobozi ya WAKIRWA (Photo/Courtesy)
