Ku wa 28 Mutarama 2020, Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB: Rwanda Social Security Board) cyasohoye itangazo rimenyesha abanyamuryango b’ishami rya RAMA, ko guhera tariki ya 1 Gashyantare 2020 bazaba bemerewe guhabwa serivisi z’ubuvuzi bakoresheje indangamuntu.
Gukoresha indangamuntu ntibikuraho uburyo bwari busanzwe bukoresha bw’amakarita y’abanyamuryango ariko guhera tariki ya 1 Nyakanga 2020, indangamuntu izasimbura ikarita yari isanzwe ikkoreshwa ku muntu wese ugejeje imyaka 16 y’amavuko, kuko RSSB yahuje imyirondoro y’abanyamuryango n’amakuru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA).
Iri tangazo rivuga ko kubera ko hari amakuru atarahuzwa neza, umunyamuryango ugiye kwivuza azajya yitwaza indangamuntu n’ikarita ya RSSB asanzwe yivurizaho, kugira ngo abo amakuru atarahuzwa bikorwe n’abakozi ba RSSB bakorera ku mavuriro.
Abanyamuryango ubwabo kandi bashobora kwiyuzuriza amakuru bakoresheje ikoranabuhanga banyuze kuri https://online.rssb.rw/index1152.php?menu=employee hanyuma bagakurikiza amabwiriza. Abafite indangamuntu kandi bashobora kugana amashami ya RSSB abegereye kugira ngo babafashe kwivuriza ku ndangamuntu gusa.
Guhera tariki ya 1 Nyakanga 2020, uretse abana batarageza ku myaka 16, abandi bose bazajya bivuza bakoresheje indangamuntu gusa.
Rwanyange Rene Anthere

Lola
July 2, 2021 at 09:18
lovely
super [img]https://www.rba.co.rw/admin/media_data/cover_photo/IMG20c9550.jpg[/img]