Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyarwanda bagire icyizere ko ubukungu bw’igihugu butazahungabanywa n’ibihano

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, arizeza Abanyarwanda ko ubukungu bw’u Rwanda butazahungabanywa n’ibihano amahanga yafatiye Igihugu abitewe n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Nk’uko tubikesha RBA, ibi yabigarutseho ubwo hatangazwaga imibare ijyanye n’uko umusaruro mbumbe w’umwaka wa 2024 wari uhagaze, ku wa 20 Werurwe 2025.

Murangwa Yusuf ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Murenzi Ivan, bagaragaje uburyo umusaruro w’inzego zinyuranye z’ubukungu wazamutse mu 2024. Muri rusange umusaruro mbumbe wazamutseho Miliyari zisaga ibihumbi 2 ugereranyije n’umwaka wa 2023.

Muri uyu musaruro mbumbe wa 2024, urwego rwa serivisi n’urw’ubuhinzi zagize uruhare rukomeye mu izamuka ryawo. Ariko kandi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, Ivan Murenzi, agaragaza ko umusaruro wagabanyutse mu bihembwe bya nyuma bya 2024 ugereranyije n’ibyabanje.

N’ubwo bimeze bityo ariko muri rusange umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda warazamutse, bikaba bitanga icyizere cy’uko butazahungabanywa n’ibihano bimwe mu bihugu byafatiye u Rwanda.

Minisitiri Yusuf Murangwa avuga ko ingamba u Rwanda rwafashe ari zo zizarinda ubukungu bwarwo guhungabana.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu mwaka wa 2024, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari miliyari 18,785 Frw uvuye kuri Miliyari 16,626 Frw mu mwaka wa 2023.

Ubuhinzi bwagize uruhare rungana na 25% by’umusaruro mbumbe wose, inganda 21%, serivisi 48%.

Muri 2024, umusaruro mbumbe wiyongereyeho 8.9%, nyuma yuko wari wiyongereyeho 9.7% mu gihembwe cya mbere cya 2024, 9.8% mu gihembwe cya kabiri, 8.1% mu gihembwe cya gatatu na 8% mu gihembwe cya kane.

By’umwihariko, umusaruro w’ubuhinzi wiyongereyeho 5% aho uw’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 5% naho uw’ibihingwa ngengabukungu ugabanukaho 1%.

Umusaruro w’inganda wiyongereyeho 10%, aho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wazamutseho 12%, kimwe n’uw’imirimo y’ubwubatsi (12%), uw’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wiyongeraho 7%.

Umusaruro wa serivisi wiyongereyeho 10%, aho imirimo y’ikoranabuhanga n’itumanaho yazamutseho 25%, ubucuruzi buranguza n’ubudandaza buzamukaho 18%, ubwikorezi 9%, umusaruro w’amahoteli na restora 11%, naho serivise z’ ubuzima ziyongeraho 15%.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities