Abanyarwanda baba mu Bihugu bya Maroc, Guinea na Tunisia, bizihije Umunsi w’Intwari, mu muhango wabereye kuri Ambassade y’u Rwanda mu murwa mukuru i Rabat, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imidali y’Igihugu n’impeta by’ishimwe_CHENO, Rwaka Nicolas, yibukije urubyiruko kwimakaza indangagaciro z’ubutwari mu byo bakora byose.
Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bwa Maroc, Zaina Nyiramatama, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda, bukomeje guteza imbere no gushimangira umuco n’ibikorwa by’ubutwari; bikomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu no kugihesha ijambo, mu ruhando rw’amahanga.

Yasabye kandi urubyiruko, kugendera kure imyitwarire n’ibikorwa byatokoza izina ry’u Rwanda.
Abatanze ibitekerezo, bagarutse ku gushima ubutwari bwaranze Abanyarwanda, ndetse basaba ko ibiganiro nk’ibi bibibutsa indangagaciro z’ubutwari, byajya biba kenshi gashoboka.
Ni umuhango wumviwemo n’umuvugo urata ubutwari n’intwari, ndetse n’indirimbo zateye akanyamuneza no guhimbarwa, bityo abawitabiriye bacinya akadiho.

Muri Maroc hatuye Abanyarwanda biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri, bagiye kwiga, ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, muri iki Gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika.
Mu mwaka wa 2020, nibwo Ambasade y’u Rwanda mu bwami bwa Maroc, yafunguwe. Ireberera inyungu z’ u Rwanda mu bindi Bihugu 3, birimo Tunisie, Guinea na Mauritanie.

UMUBYEYI Nadine Evelyne
