Ku mugoroba wo ku itariki ya 15 Kamena 2022, Abanyarwanda batuye mu Gihugu cya Gambia bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyo gahunda yabereye mu Murwa Mukuru wa Banjul.
Gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda mu Gihugu cya Senegal inashinzwe Ibihugu bya Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bo muri Gambia.

Mu bayitabiriye harimo Minisitiri w’Umutekano Siaka SONKO, Madame Saffie SANKAREH, Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane Mpuzamahanga n’Abanyagambiya baba mu Mahanga, Jean Pierre KARABARANGA, Ambasaderi w’u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda zirimo Lamine Momodou MANNEH, ukomoka muri Gambia wanayoboye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda kuva muri 2012 kugeza muri 2017, Aissata DE, uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) muri Gambia n’abandi.

Muri uwo muhango, Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Gambia, Dr Adelard Ngabonziza, yagaragaje ko Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bishyize hamwe bategura bwa mbere muri Gambia gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kuko kwibuka ari inshingano ireba buri wese, aboneraho no gushimira ababifashijemo barimo Ambasade y’u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda ziba muri Gambia.
Dr Ngabonziza yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome n’ubukana bwinshi kuko ingengabitekerezo yayo yigishijwe igihe kirekire bityo mu minsi ijana gusa hicwa abantu basaga miliyoni. Yasabye ubufatanye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi rigaragara hirya no hino.

Mu buhamya bwatanzwe na Angelique KANIMBA warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyamata, mu Karere ka Bugesera, yagaragaje ko kuva ari umwana muto yiga mu mashuri abanza yakomeje kubona akarengane Abatutsi bakorerwaga aho bamwe aho muri Bugesera Abatutsi batangiye kwicwa mbere ya Jenoside yo mu 1994, aho abantu benshi bo muri ako Karere bafunzwe mu 1990 harimo n’Umubyeyi we Mutimura Moise bashijwa kuba ibyitso by’Inkotanyi.
Yagaragaje ko n’ubwo benshi bo mu muryango we bahitanywe na Jenoside ariko ko we n’umuvandimwe basigaranye bataheranywe n’amateka mabi baciyemo ahubwo baharaniye kwiyubaka aboneraho gushimira ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME kuko bwakoze ibishoboka byose kugirango abacitse ku icumu rya Jenoside bagire imibereho myiza.

Bamwe mu nshuti z’u Rwanda barimo Lamine Momodou MANNEH, wayoboye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda na Ousman Touray, wiga muri Kaminuza mu Rwanda bagaragaje ko n’ubwo u Rwanda rwanyuze mu bihe bibi ariko rwiyubatse kubera ubuyobozi bwiza ndetse rukaba ari icyitegererezo ku bihugu bya Afurika.
Ousman Touray yagaragaje ko mu gihe amaze mu Rwanda yagize umwanya wo kujya ahantu hatandukanye agasobanukirwa neza n’amateka u Rwanda rwanyuzemo akanabona iterambere rugezeho. Yasabye urubyiruko kwigira ku mateka y’u Rwanda biha intego yuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nta handi yazakorwa, bagaharanira gushyira hamwe.

Madame Saffie SANKAREH, Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane Mpuzamahanga n’Abanyagambiya baba mu Mahanga, wari uhagarariye Dr Mamadou TANGARA, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Gambia yagaragaje ko Guverinoma ya Gambia yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri icyo gihugu mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagaragaje ko ubuyobozi bwiza u Rwanda rwagize nyuma ya Jenoside ari bwo soko y’ubumwe n’ubwiyunge byabaye umusingi w’iterambere Igihugu kimaze kugeraho bitera ishema Abanyafurika bose kuko hari byinshi bakigiraho by’umwihariko mu gukemura ibibazo. Yagaragaje ko kwibuka ari inshingano kugirango abantu bose bamenye Jenoside yakorewe Abatutsi bibarinde ko hari ahandi yazaba ku mugabane wa Afurika n’ahandi hose ku isi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre KARABARANGA, unashinzwe ibihugu bya Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau yagaragarije abitabiriye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ko Jenoside ari umugambi wateguwe kuva mu 1959 aho bamwe mu Banyarwanda bishwe, abandi bakameneshwa mu Gihugu bikanakomeza mu bihe bitandukanye kugeza kuri Jenoside yakozwe mu 1994.

Yagaragaje ko ubutegetsi bubi bwa nyuma y’uko u Rwanda rwiswe ko rwigenze, bwagize Abatutsi ibicibwa, bubambura ubumuntu bunabima uburenganzira bw’abanyagihugu, bunarangwa no gushimira abagiriraga nabi Abatutsi.
Yatanze ingero za bamwe mu bayobozi barangwaga no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no gukora ubwicanyi bazamurwaga mu ntera aho kubihanirwa. Yaganagaragaje ko Umuryango mpuzamahanga nawo utakoze inshingano zawo, aho watereranye Abatutsi mu gihe bari bugarijwe n’abicanyi, kuko Umuryango w’Abibumbye wakuye ingabo zawo mu Rwanda, ukabasiga mu biganza by’abicanyi aho gutabara inzirakarengane.

Yashimye Abanyarwanda baba muri Gambia ko n’ubwo ari bake bateguye neza gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimira n’inshuti z’u Rwanda zo muri Gambia zifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abasaba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi; by’umwihariko asaba ko ibihugu bikwiye gushyiraho amategeko ahana icyaha cy’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ihakana rigenda rifata indi ntera.
Yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari bumwe mu buryo bwo gukumira Jenoside n’ahandi hose ku isi. Yashimiye ingabo zari iza RPF-INKOTANYI na Perezida Paul Kagame wari uziyoboye bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi bakanabohora Igihugu.
Inshuti ya Panorama muri Senegal





