Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyarwanda batuye muri Senegal bizihije Umunsi w’Umuganura (Amafoto asaga 100)

Abanyarwanda batuye muri Sénégal hamwe n’inshuti z’u Rwanda, bizihije Umunsi mukuru w’Umuganura mu birori byabaye ku wa Gatandatu, tariki 26 Kanama 2023.

Uwo munsi waranzwe n’ibiganiro bisobanura umuganura icyo ari cyo, agaciro kawo ndetse no kuganuza abandi byose bishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura, Isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa”.

Mu kiganiro cyatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga, Berthilde Gahongayire uyobora ONUSIDA, Dr Fodé NDIAYE na Madame Ngakane Gning DIOUF uyobora Place du Souvenir Africain, abitabiriye ibirori bibukijwe ko kwizihiza umunsi w’umuganura bishingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.

Madamu Berthilde GAHONGAYIRE uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA ku rwego rw’Akarere ka Afurika y’Iburengerazuba, iyo hagati n’iy’Amajyaruguru akaba yaranakoreye mu bindi bihugu birimo u Rwanda, Somalie, Djibouti, Senegal, Ethiopia yagarutse cyane ku kamaro k’Umuganura mu mateka y’Abanyarwanda.

Agira ati “Kwizihiza umunsi w’umuganura bishingiye ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda zirimo gukunda Igihugu, kurangwa n’ubupfura, gukunda umurimo no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda. Urubyiruko musabwa gukomeza kubungabunga uwo murage, mugashimishwa no kubungabunga no kongera ibyagezweho mu myaka 29 ishize u Rwanda rubohowe; by’umwihariko kurangwa n’indangagaciro yo gukunda igihugu no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga, uhagarariye u Rwanda mu bihugu bya Sénégal, Gambia, Guinea Bissau, Mali na Cabo Verde, agaragaza ko Umuganura ari kimwe mu bigize umuco nyarwanda. Agira ati “Kwizihiza Umuganura muri iki gihe byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa nk’uko byakorwaga mu gihe cyo hambere, bigera no mu zindi nzego zireba ubuzima n’iterambere by’Abanyarwanda.

Bishimangira urugendo Abanyarwanda barimo rwo kwigira no kwibohora nyako, hifashishwa umuco kugira ngo hashakwe ibisubizo bihamye by’ibibazo bagenda bahura na byo.”

Akomeza agira ati “Abanyarwanda baba mu mahanga bafite inshingano yo gusigasira umuco n’umurage w’abasokuru, bityo Abanyarwanda baba muri Sénégal na bo iyo ntego mukayigira iyanyu, nk’uko mwifuje guhura mugakora ubasabane.”

Ambasaderi Karabaranga akomeza agaragaza ko Umuganura ari imwe mu nkingi zo gusigasira umuco, bityo ko kuwizihiza ari umwanya wo guhura no kwishimira ibyagezweho n’Igihugu cyabo mu byiciro bitandukanye.

Agira ati “Izo ndangagaciro ziri mu muco nyarwanda, zafashije Abanyarwanda kwiyumvamo ubunyarwanda kurusha ibindi byose, nyuma ya politiki mbi y’amacakubiri n’ivangura yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Dr Fodé NDIAYE wabaye mu Rwanda kuva muri 2017 kugeza muri 2022 aho yari ahagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), akaba n’Uhagarariye Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, agaragaza ko Abanyarwanda bakwiye kwizihiza Umuganura bishimira ibyo bagezeho mu myaka 29 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Agira ati “Nagize umwanya uhagije wo kumenya u Rwanda n’amateka yarwo. Nshimishwa n’ibyo u Rwanda rwagezweho rukesha imiyoborere myiza idaheza, aho abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga bahagarariwe mu nzego zose zifatirwamo ibyemezo; kugira icyerekezo, gukora cyane kandi abayobozi bakabazwa inshingano zabo.”

Akomeza yerekana uko Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo byabafashije kwikemurira ibibazo by’inzitane bahuye na byo, bavoma ibisubizo mu ndangagaciro ziri mu muco wabo. Yibanze ku Umushyikirano aho Umukuru w’Igihugu ahura n’Abahagarariye Abanyarwanda mu byiciro byose n’Umwiherero w’Abayobozi aho bicara hamwe bakarebera hamwe icyerekezo cy’Igihugu.

Ati “Dushima intego Abanyarwanda bihaye yo kuba umwe, kwiyemeza kubazwa ibyo bashinzwe no kureba kure. Ubu u Rwanda hari benshi baza kurwigiraho kandi rugira uruhare mu gufasha urubyiruko kugira imitekerereze myiza harimo na gahunda ya Youth Connekt.”

Ngakane Gning DIOUF uyobora Place du Souvenir Africain uherutse gusura u Rwanda ndetse akagira n’umwanya wo kwitabira kwizihiza Umuganura mu karere ka Rutsiro, yishimiye uko Umuganura uhuza Abanyarwanda, bagasangira, bagasabana. Ati “Ibyo bigaragaza ko Abanyarwanda bafite icyerekezo kimwe cy’iterabere ry’Igihugu cyabo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Umuco n’Umurage w’Amateka muri Senegal, Habib Leon NDIAYE wari uhagarariye Minisitiri w’Umuco n’Umurage w’Amateka, ashimira uko umuco w’Abanyarwanda wabafashije kwikemurira ibibazo ukanabafasha gutera imbere. Ati “Ibi byongeye guha imbaraga umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Senegal.”

Abanyarwanda baba muri Senegal biyemeje ko buri mwaka bazajya banaganuza abadafite ubushobozi. Umwaka ushize wa 2022, bahaye Akarere ka Nyagatare inkunga ya Mituweli igera hafi kuri Miliyoni esheshatu (5,911,300Frw), yakoreshejwe mu kwishyurira abatishoboye. Muri uyu mwaka bafatanyije n’Abanyarwanda baba muri Mali batanze inkunga ingana na miliyoni umunani (8,000,000Frw) yo gufasha abibasiwe n’ibiza mu bice bimwe na bimwe by’Igihugu cyabo mu ntangiriro za Gicurasi. Bagize kandi uruhare mu zindi gahunda zinyuranye zirimo Cana challenge, Bye Bye Nyakatsi n’izindi.

Mu gitaramo cyo kwizihiza Umuganura, Abanyarwanda n’inshuti zabo bataramanye n’abahanzi barimo Jules Sentore, Sophie Nzayisenga na Emmanuel Rusengamihigo.

Reba amafoto yose hano kuri Panorama Media

Panorama/Senegal  

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Sena iri mu gikorwa cyo gusura abaturage mu Turere twose n’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kumenya ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze. Iki gikorwa kizitabirwa...

Amakuru

The Senate has organized a field visit across all districts and the City of Kigali to assess the progress in enhancing health post functions....

Amakuru

Panorama Perezida Paul Kagame agaragaza ko uko byagenda kose u Rwanda rutasubira aho rwavuye, kuko rwashaririwe bihagije bitewe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwanyuzemo....

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities