Abo mu miryango ya Sendegeya Théogene na Magezi Emmanuel bavuga ko abo bagabo babuze nyuma yo gufatwa n’abasirikare ba Uganda ku birindiro by’ingabo z’icyo gihugu i Mbarara umwaka ushize.
Nk’uko inkuru ya The New Times yashyizwe mu Kinyarwanda na Bwiza.com ibitangaza, imiryango ya Sendegeya na Magezi ifite impungenge ku buzima bw’abantu babo nyuma y’igihe bamaze batazi aho baherereye.
Ibi bibaye mu gihe hashize igihe Abanyarwanda batabwa muri yombi, bagakorerwa iyicarubozo no gucuzwa ibyabo bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.
Hari abandi Banyarwanda barimo Rwamucyo Emmanuel na Rutayisire Augustin bafatiwe i Mbarara baherutse gufatwa baratotezwa barekurwa nyuma y’amezi ane bajyanwa mu rukiko rwa gisirikare.
Abanyamategeko babo bavuze ko kubajyana mu nkiko za gisirikare binyuranyije n’amategeko kuko ari abasivile. Bose nta cyaha kigaragara bashinjwe mu rukiko.
Sendegeya na Magezi birakekwa ko bashimuswe n’Urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare (CMI) bakajyanwa mu nzu z’ibanga batoterezwamo ziri hirya no hino muri Uganda.
Ibi ni nyuma y’aho Leta y’u Rwanda iherutse kugira inama abaturage bayo kutajya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe.
Panorama
