Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyarwandakazi bakomeje kugira uruhare rudashidikanywaho mu butumwa bw’amahoro bwa Loni

Abanyarwandakazi bari mu butumwa bw’amahoro cyangwa abigeze kubujyamo baravuga ko ubunararibonye bw’u Rwanda mu kwivana mu bibazo ari kimwe mu bintu by’ingenzi bibafasha gusohoza inshingano.

Ibi babitangaza mu gihe Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abagore n’abakobwa bajya muri ubwo butumwa ari 6 ku ijana, na ho abashakashatsi bakavuga ko 70 ku ijana by’abibasirwa n’amakimbirane ari abagore n’abana.

Kuva mu mwaka wa 2004 u Rwanda rutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye hirya no hino ku isi, ibikorwa rushimirwa kenshi. By’umwihariko ubutumwa bw’amahoro bugaragaramo n’Abanyarwandakazi bashimirwa by’umwihariko kugarura ihumure ku baturage baba bugarijwe n’ibibazo.

ACP Teddy Ruyenzi ni umwe mu bayoboye ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo. Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, yagize ati “Kubona iryo tsinda ry’abagore gusa barabyishimiye cyane batangira no gusohoka mu ngo bagira icyizere rwose ko bacungiwe umutekano ugasanga baratwisanzuraho batubwira ibibazo byabo batangira no kwitira aho batuye amazina amwe y’igihugu cyacu mu gihe bakubwira ko iyo ari abagabo gusa batabona umwanya wo kuvuga ibyo bibazo byose baba bafite.”

Ibikorwa bitandukanye by’Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’ amahoro hirya no hino ntibigarura icyizere cy’ubuzima gusa ku baturage ahubwo binatuma abatuye ibyo bihugu bunguka byinshi kubera ubunararibonye bw’ u Rwanda.

Lt Ariane Mwiza atwara indege mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo na ho Major Dinah Mutesi akaba mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica

Lt Ariane Mwiza yagize ati “Twagiye gusura ikigo kigaho abakobwa bakeya cyane tugenda turi abakobwa benshi kugira ngo tubereke ko twebwe nk’u Rwanda twaciye mu bibazo byinshi na bo barimo gucamo uyu munsi bituma bumva ko ibibazo barimo na bo nibirangira bazatera imbere nk’ uko u Rwanda rwateye imbere.”

Lt Ariane Mwiza atwara indege, umwe mu basirikare b’abagore batwara indege.

Maj Dinah Mutesi ati “Hari uburyo uba ukora akazi unagakunze bakareba ubufatanye cyangwa mwavugana bakakubwira bati mubigenza mute kugira ngo mugire discipline nk’iyo ngiyo, ashobora no guhera ku myamabarire akakugereranya n’ibindi bihugu abona aho ngaho, ashobora guhera ku mivugire uburyo wakira ibibazo n’uburyo umuvugisha akabona ko hari itandukaniro.”

Tariki ya 29 Gicurasi ni umunsi wo kuzirikana ku bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi. Umuryango w’Ubibumbye wageneye uyu mwaka ku kuzirikana by’umwihariko ku ruhare rw’abagore muri ubwo butumwa.

Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Antonio Guterrez, akavuga ko n’ubwo muri iki gihe abagore bagaragara muri ubu butumwa umubare wabo ari muto cyane ugereranyije n’uw’abagabo.

Avuga ko umubare w’abagore ukiri muri kuko ari 6 ku ijana gusa by’abari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.  Mu gihe hizihizwa imyaka 20 ishize hatowe umwanzuro 1325 w’akanama k’umutekano werekeye abagore. Antonio Guterrez agira ati “tugomba gukora byinshi kugira ngo abagore barusheho kugaragara mu bikorwa by’amahoro n’umutekano.”

Dr Hategekimana Celestin ukurikiranira hafi ibijyanye n’ubutumwa  bw’amahoro avuga ko bidakwiye ko abagore bakomeza kuba bake muri ibyo bikorwa bityo ko hakwiye kugira igikorwa ngo bihinduke.

Avuga ko Ubushakashatsi bwerekana ko kugera kuri 70 ku ijana by’abagirwaho ingaruka n’umutekano muke cyangwa se intambara ari abagore n’abana. Ibi bikaba ari ingorane ikomeye cyane kuko umubare uri hasi. Ni ukuvuga ngo n’ubwo bataba 70 ku ijana mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ariko nibura bakaba nka 50 ku ijana kuko birumvikana ibyo bibazo babyumva kurusha undi muntu wese.

Agira ati “Si ukuvuga ko n’abandi batabyumva ariko burya nta muntu wumva ikibazo nka nyiracyo. Icyo ni ikibazo ababishinzwe bakwiye kwigaho kandi byihuta ku buryo umubare w’abagore bajya mu butumwa bw’amahoro uzamuka.”

U Rwanda ni urwa gatatu ku isi mu kugira umubare munini w’ingabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kuko kugeza ubu rufite abasirikare n’abapolisi bagera ku 6316 mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri bo abagore bakaba ari 409.

Ibikorwa byo kubungabunga amahoro by’umuryango w’Abibumbye byatangiye mu mwaka wa 1948 muri uyu mwaka Umuryango w’Abibumbye wo ukaba wizihiza imyaka 75 umaze ushinzwe.

Panorama.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities