Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyeshuri b’Abanyarwanda bari mu rugendo shuri mu Bushinwa bishimiye kwiga Igishinwa

Abanyeshuri umunani b’abanyarwanda biga ikorana buhanga bari mu rugendoshuri mu bushinwa bishimiye amahirwe bahawe yo kwiga umuco w’abashinwa n’ururimi rwabo, banashishikariza abandi banyarwanda kumenya uru rurimi kuko ari ingenzi.

Abanyeshuri umunani batoranyijwe mu banyeshuri 52 bo muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda biga ibijyanye n’ikoranabuhanga bahagurutse mu Rwanda kuwa 18 Ukwakira bagiye gukarishya ubumenyi bwabo mu ikoranabuhanga mu Bushinwa bajyanywe n’ikigo k’ikoranabuhanga HUAWEI muri gahunda yayo yise “Seeds for the Future program.”

Nubwo aba banyeshuri bari mu rugendoshuri mu ikoranabuhanga  bahawe amahirwe yo kwiga ururimi rw’igishinwa n’umuco wabo binyuze muri kaminuza y’umuco ya Beijing.

Ayinyeretse Peace yishimiye amahirwe yahawe na Huawei yo kwiga igishinwa avuga ko bizamufasha guhigika benshi ku isoko ry’umurimi.

“Dukeneye kwiga igishinwa kuko Ubushinwa ni Igihugu gikize cyane, kugirango tubone kuri ubwo bukire bw’ubushinwa dukeneye ururimi rwabo nk’ikiraro kiduhuza n’Abashinwa ndetse nzakomeza kwiga uru rurimi n’igihe nzaba ngarutse mu Rwanda.”

Uyu mukobwa wiga muri kaminuza y’u Rwanda akomeza avuga ko no mu Rwanda hari abashoramari benshi b’Abashinwa ariko ko hari umubare munini w’Abanyarwanda bayabasha gukorana na bo kubera kutumvikana ku rurimi bityo bakabura akazi.

Nshogoza Rene Christian na we wiga muri kaminuza y’ubucuruzi n’ubukerarugendo yashimishijwe no kumenya urundi rurimi mpuzamahanga rwiyongera ku zindi zikoreshwa mu Rwand (igifaransa, icyongereza, igiswayire n’ikinyarwanda) anashishikariza abandi nabo kwihatira kumenya izindi ndimi.

Umwarimu muri Kaminuza ya Beijing Culture yashimye cyane imyitwarire y’Abanyarwanda vuga ko bagaragaza ubshake bwo kumenya urundi rurimi rwiyongera kuzo basanzwe bazi ndetse ko n’uburyo yababonye bazakomeza kwiga igishinwa nubwo bazaba batari mu Bushinwa.

Aba banyeshuri uko ari umunani bagize n’amahirwe yo gusura ibikorwa bikomeye byaranze amateka y’Ubushinwa nk’urukuta rukomeye rw’ubutswe mu myaka 2000 ishize (Great Wall in Beijing) rukaba rusurwa n’abakerarugendo barenga 80.000 buri munsi.

Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye no kwiga ururimi aba banyeshuri kuwa gatanu w’iki cyumweru barajya mu muujyi wa shenzen aho bagiye gukarishya ubwenge mu mirimongiro y’ikoranabuhanga ijyanye na interineti ya 5G no gufata andi masomo ahambaye ya mudasobwa.

Lina Cao ushinzwe itumanaho muri HUAWEI mu Rwanda wahereke je aba banyeshuri arabashishikariza kudapfusha ubusa amahirwe babonye yo kujya kwihugura ibijyanye n’ikoranabuhannga mu Bushinwa kuko ubumenyi bazahakura buzabafasha bukanafasha abo basize mu makaminuza bigamo.

Ndayambaje Pascal, Tuyishimire Samuel, Ayinyeretse Peace, Uwacu Liliane from biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Nshogoza Rene Christian umunyeshuri wa U T Business, Ganza Mick, Uwicyea Marie Paul Astride muri Kaminuza yigenga ya Kigali na Mbonimana Consolee wo muri INES-Ruhengeri nibo banyeshuri bambere b’Abanyarwanda bakoranye na HUAWEI muri gahunda yayo ya “Seeds for the Future”.

Panorama

Abanyeshuri umunani bari mu rugendoshuri mu Bushinwa (Photo/Courtesy)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities