Connect with us

Hi, what are you looking for?

Uburezi

Abanyeshuri bahawe ubumenyi ku guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga

Abanyeshuri, n’abarimu bo mu mujyi wa Kigali bahuguwe ku bumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho, bibafasha guhuza ibyo biga n’ibikorwa.

 Aya mahugurwa yateguwe na Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco, UNESCO (CNRU).

Bigishijwe ikoranabuhanga ryo gukora robo (Robotics), ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence), ikoranabuhanga rya “3D Printing” ndetse n’uburyo bwo kubyaza utuntu duto ikintu kinini (Microscience Training).

Ubu bumenyi buzabafasha mu gushakira ibisubizo ibibazo inganda zo mu Rwanda zigenda zihura na byo no kwihangira udushya.

Uwineza Bonesha Kevine ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’Amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare ubutabire n’ubugenge (PCM) muri FAWE Girls School, yavuze ko aya mahugurwa yabafashije cyane kuko bazajya bashobora guhuza ibyo biga n’ibikorwa.

Yagize ati “Twajyaga tubyiga mu ishuri tukabifata ari amagambo ariko tutazi uko twabishyira mu bikorwa ariko muri aya mahugurwa batwigishije uko bikorwa”.

Urugero atanga avuga ko yajyaga abona imodoka z’abana n’ibikinisho cyangwa amarobo atazi uko bikorwa ariko babahaye ibikoresho babigisha kubiteranya.

Akomeza agira ati “Twize uburyo wakora ibintu byiza kandi mu mwanya mutoya no kwihangira udushya.”

Yatinyuye bagenzi be b’abakobwa, abashishikariza kwiga ‘science’ ntibumvire ibabaca  intege.

 Nsengimana Emmanuel wiga mu mashuri y’imyuga, TVET afite intumbero yo kuzajya azana udushya ndetse agakora ibintu biri ku rwego rushimishije.

Ati “Twafashe imyitozo itandukanye gukora imodoka, n’amarobo twifashishije ibitabo, buri wese yarakoze ntawe utegereje umukorera. Aya mahugurwa yadufunguye mu mutwe anaduha kwibaza kuri byinshi bituma dufunguka cyane mu mitekerereze kuko gukora i robo bisaba gutekereza ukongera ugatekereza.”

Dominique Mvunabandi, Umuyobozi w’Ushinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga  muri Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco, UNESCO (CNRU) yavuze ko aya mahugurwa ari mu murongo umwe na STEM (Amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare) mu kuzana impinduramatwara mu mikorere y’inganda.

Yagize ati “Dushaka umubare munini w’abanyeshuri bahuguwe neza, bazadufasha guhugura abandi muri Kigali ndetse n’ahandi hose mu gihugu. Bazigisha abanyeshuri gufata ibyo biga mu bitabo bakabishyira mu bikorwa bakomeza guhabwa ubumenyi bubafasha mu iterambere ry’ikoranabuhanga”.

Zimwe mu mbogamizi zigaragara muri ‘STEM education’ hagenda habaho ibura ry’ibikoresho bikenewe mu mashuri.

Eng. Umukunzi Paul, Umuyobozi Mukuru  w’Ikigo cy’Igihugu  gishinzwe guteza imbere  amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro “Rwanda TVET Board (RTB)” yagaragaje ko aya mahugurwa  yari agamije guha umwanya aba banyeshuri ngo bagerageze  guhuza  ibyo biga mu ikoranabuhanga n’uburyo byajya mu ngiro.

Yakomeje agira ati : Murabizi uko ikoranabuhanga ryaguka, uko inganda zitera imbere byose byubakiye ku ikoranabuhanga,  bamaze iminsi biga kubishyira mu ngiro, bahuye bari kumwe n’abarimu babo, bya bindi  bigaga babishyira mu ngiro.”

Avuga  ko aba banyeshuri bashoboye igisigaye  ari ukubaha ibikoresho  bihagije kandi bigezweho  no kubereka aho ikoranabuhanga rigana kugira ngo na bo babashe kubikora  kandi bigaragara ko bafite ubuhanga.

Agaruka ku bikoresho bijyanye n’imyigishirize y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Eng.Umukunzi yavuze ko Leta irimo gushyira imbaraga  mu kubona ibi bikoresho  gusa bisaba ubushobozi buhambaye kuko bihinduka buri munsi.

Ati : Ni urugendo ariko rukomeza,  ni uguhozaho kandi aho bigeze ni intambwe ishimishije kandi ejo ni heza”.

Aya mahugurwa yahawe abanyeshuri ku 130, abarimu 20 baturuka ku bigo 20 muri Kigali. Buri shuri rigiye rifite byibuze abanyeshuri batanu bahuguwe n’umwarimu umwe.

MUNEZERO JEANNE D’ARC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.