Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri 2016, abanyeshuri 153 bari mu kigero cy’imyaka 7-12, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yabahaye impamyabumenyi z’ibanze mu rurimi rw’igifaransa.
Umuhango wo gutanga izo mpamyabumenyi (Diplôme élémentaire en langue Française-DELF) wabereye ku icumbi rya Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, witabirwa n’abanyeshuri ndetse n’abarimu babo. Abo banyeshuri batsinze ikizamini cy’igifaransa cyo ku rwego mpuzamahanga, bahabwa impamyabumenyi z’ibanze zo ku rwego rwa mbere A1 na A2.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Xavier Verjus Renard, yashimiye abana bakoze ikizamini ko batsinze neza.
“Ni iby’igiciro gikomeye kuri njye gushyikiriza impamyabumenyi abana biga ururimi rw’Igifaransa mu bigo bitandukanye bibarizwa mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi mu gihugu. Birashimangira ko mwungutse ubundi bumenyi kandi mwateye intambwe mu gukoresha ururimi rw’igifaransa.”
Yakomeje agira ati “Mu cyiciro murangije cya “DELF A1” byagaragaye ko mwatsinze neza. Ndabifuriza gukomeza no mu rwego rwisumbuyeho ngo murusheho kumenya Igifaransa kuko ari ururimi mpuzamahanga…”
Philippe Vignes ushinzwe amasomo muri Institut Français yavuze ko nyuma y’icyiciro cya mbere hari n’ibindi byiciro by’ingimbi ndetse n’iby’abakuze. Abakuze buri wese ashobora gukora ikizamini kugira ngo apime urwego ariho igihe ashaka kujya kwiga mu Bufaransa cyangwa se muri Canada.
Abakomeza amasomo yabo, biga ibyiciro bitandatu bahugurirwa gukoresha ururimi rw’Igifaransa ndetse n’izindi zirimo igisipanyolo, Icyongereza, Igishinwa n’Igitaliyani, nk’uko byemejwe n’Inama yiga ku ndimi mu bihugu by’i Burayi mu mwaka wa 2000 igaragaza urwego rw’abagomba guhatana mu rurimi uko bitwara.
Ibi byiciro birimo A1 na A2 ku batangizi, B1 na B2 ku bamaze igihe biga bahabwa DELF nyuma yo gutsinda ibizamini. Hari kandi C1 na C2 ku bamaze kugera ku rwego rwisumbuye, bo bagahabwa impamyabumenyi za DALF (Diplôme Approfondis en langue Française). Umuntu ufite impamyabumenyi yo ku rwego rwa B2 ashobora kujya kwiga muri Kaminuza mu Bufaransa no muri Canada.
Uyu mwaka abana bahawe impamyabumenyi z’ibanze mu rurimi rw’igifaransa ni 153 bavuye mu mashuri 11, na ho umwaka ushije zahawe 50 bavuye mu mashuri atatu.
Kugeza ubu amashuri akorana na Institut Français ni Ecole Internationale des Parents de Butare, Ecole Internationale de Kigali, Les Poussins de Kigali, Les Poussins de Gisenyi, International School ok Kigali Rwanda, Saint-Ignace, Saint Paul International School na Hope Kids Academy.
René Anthère

Bamwe mu bana bahawe impamyabumenyi z’ibanze mu rurimi rw’igifaransa.

Xavier Verjus Renard, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, ashimira abana batsinze ibizamini by’igifaransa ku rwego mpuzamahanga.

Bamwe mu bana bahwe impamyabumenyi z’ibanze mu rurimi rw’igifaransa

Bamwe mu bana bahawe impamyabumenyi z’ibanze mu rurimi rw’igifaransa.

Bamwe mu bana bahawe impamyabumenyi z’ibanze mu rurimi rw’igifaransa.
