Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanze gukorana n’u Rwanda ntirubatenguha mu kwirwanaho

Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga kandi akanashimira abagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite, yagarutse ku kijyanye n’ubucuti n’imikoranire n’ibindi bihugu.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 21 Nyakanga 2024, mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre byitabiriwe n’abarimo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, ba rwiyemezamirimo n’abikorera, abahanzi bifatanyije n’uyu Muryango mu bikorwa byo kwiyamamaza n’abayobozi mu nzego zinyuranye.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruhendahenda n’abanzi barwo kugira ngo bakorane neza, ko ariko iyo banze na bwo rutabatenguha mu bijyanye no kwirwanaho. Ashimangira ko mu muco w’Umuryango FPR Inkotanyi n’u Rwanda muri rusange bitajya byirara mu gihe cyo gukora inshingano zabo.

Agira ati “Amahoro yacu n’umutekano wacu ntabwo tubyiraramo. Ku banzi bacu tuzagerageza kubereka ko twakorana ariko nibahitamo gukomeza kuba abanzi, ntabwo tuzabatenguha mu kwirwanaho. Iyi ni yo myumvire na kamere ya RPF kandi yanamaze kuba umuco n’intekerezo nyarwanda.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko iyo u Rwanda rufashe imbaraga rufite, iyo rufatanyije n’inshuti zarwo ibyo igihugu kigeraho bitagira uko bingana.

Yongeye gushimangira ko u Rwanda rushyira imbere ikijyanye n’ubucuti no gukorana neza n’ibindi bihugu kugira ngo rukomeze rugane mu cyerekezo rwihaye.

Agira ati “Igihugu icyo ari cyo cyose, cyangwa abantu, kigira inshuti, kikagira n’abanzi. Iyo rero duhereye ku mbaraga zacu, dufatanyije n’inshuti, ibyo tugeraho ntibigira uko bingana ariko mu muco wa RPF ntabwo twirara. Dukorana neza n’abashaka ko dukorana neza, tukababera inshuti, bakabimenya ko iyo batwizeye, ntawe dutenguha.”

Perezida Kagame yashimye buri wese wagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwiyamamaza byamaze ibyumweru bitatu.

Perezida Kagame yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu matora yo ku wa 14-16 Nyakanga 2024, ku majwi 99.18%, atsinze Dr. Frank Habineza uyobora Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda wagize 0.50%, mu gihe Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga yagize amajwi 0.32%. Ibyavuye mu matora haba ku mukuru w’igihugu ndetse no ku badepite bizatangaza bidasubirwaho bitarenze tariki ya 27 Nyakanga 2024.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Panorama The author of this words “Book” is Dr. Gamariel Mbonimana who was born in Kamonyi District in 1980. He is married and awarded...

Amakuru

Written by Malliavin NZAMURAMBAHO Rwanda, a small landlocked nation in East Africa, has emerged as a beacon of environmental innovation and political resolve in...

Amakuru

Ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwatangaje ko rwahagaritse umubano mu bya dipolomasi n’u Bubiligi, nyuma yo gusuzuma imyitwarire y’icyo gihugu...

Amakuru

Panorama Amateka y’u Rwanda, iyo ageze kuri paji y’Ubukoloni, atangira gusharira dore ko bitarangiriye mu kurukoloniza gusa kuko byageze no ku rwego rwo gucamo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities