Ibikorwa by’abaganga ba gisirikare byahuje abasirikare b’u Rwanda n’aba Leta zunze ubumwe za Amerika mu rwego rw’ubufatanye bw’imyitozo ya Shared Accord 19, byasojwe hamaze kuvurwa abarwayi 337.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, iki gikorwa cyamaze ibyumweru bibiri kibera mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Ubwo hasozwaga ibi bikorwa by’ubuvuzi i Kanombe, Brig Gen Ephrem Rurangwa wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko iyi myitozo yo gufatanya mu by’ubuvuzi yungura ubumenyi abaganga, kandi ifasha mu guhanahana ubunararibonye bishimangira imikoranire myiza hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iz’Amerika.

Imyitozo y’abaganga yasize benshi bavuwe (Ifoto/RDF)
Umuyobozi w’imyitozo ya Shared Accord 19, Brig Gen Lapthe Flora, yavuze ko ingabo za Amerika zikorera ku mugabane wa Afurika zishimira ubufatanye mu bikorwa byo kwihugura mu buvuzi bafatanyije n’Ingabo z’u Rwanda.
Mu bikorwa by’ubuvuzi abaganga ba RDF hamwe n’ab’Ingabo za Amerika bavuye indwara zitandukanye harimo iz’amagufwa, iz’umubiri, indwara z’abagore ndetse n’ iz’amenyo.
Ubwanditsi
