Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abarezi bashimira CESTRAR ku buvugizi buzana ibisubizo

Abarezi bishimira iyongerwa ry'igihembo cyabo ariko hari ibindi bigisabwa (Ifoto/Umuseke.rw)

Kongere ya 10 y’Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), yabaye ku itariki ya 4-5 Ukwakira 2024, yagaragaje ibyagezweho harimo umushahara wa mwarimu wiyongereye kandi hakomeje ubuvugizi mu bindi bigo by’ubukozi. CESTRAR igizwe n’amasendika y’abakozi 17 bakorera mu bigo bya Leta ndetse n’iby’abikorera.

CESTRAR irishimira intambwe imaze gutera mu kuvana abakozi mu bibazo bishingiye ku murirmo ndetse n’ubuvugizi kugira ngo umukozi abashe gutera imbere.

Kongere ya 10 ya CESTRAR yitabiriwe n’abanyamuryango (Abakamarade) batandukanye bahagarariye abandi baturutse hirya no hino mu gihugu, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Amb. Nkurikiyinka Christine.

Ibumoso-Iburyo: Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Amb. Nkurikiyinka Christine na Kamarade Mubera Marti, Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya CESTRAR muri Kongere ya 10 ya CESTRAR (Ifoto/ Panorama).

Yitabiriwe kandi n’abaturutse mu Muryango mpuzamahanga wita ku murimo (ILO), abaturutse hirya no hino muri Afurika ndetse no ku mugabane w’u Burayi batandukanye baje gushyigikira CESRTRAR.

Muri iyo Kongere, bagaragaje bimwe mu byagezweho mu myaka irindwi ishize, bagaragaza n’ibindi byinshi bateganya kugeraho mu myaka iri imbere.

Abarezi ni bamwe mu bakozi ba leta bishimira ko basigaye babonera imishahara ku gihe, bakaba bashimira Urugaga CESTRSR yabibashijemo, bakaba basaba ko n’ikibazo cy’uduhimbazamusyi cyakitwabwaho ndetse na mitasiyo. 

Dusabimana Innocent, ni umwe mu bitabiriye iyi Kongere akaba Umuyobozi w’ishuri rya EFA Nyagahanga mu karere ka Gatsibo. Ni Umujyanama nkemurampaka muri Sendika y’abarimu bo mu bigo bya Leta SNER. Avuga ko ko hari byinshi bimaze gukemuka mu mwuga wabo binyuze muri Sendika ku bufatanye na CESTRAR.

Agira ati “Mu biganiro twagiranye na Leta ku kibazo cy’imishara y’abarimu, kugeza ubu isigaye isohokera ku gihe, ubu hakaba hakirimo kunozwa n’ibijyanye n’agahimbazamusyi gahabwa abarimu baba bakoze imirimo isa n’aho yihariye, nko gukosora ibizamini bisoza amashuri cyangwa se kwigisha amasomo amwe n’amwe aba yatanzwe mu biruhuko, bityo tukaba twizeye ko ubuvugizi turimo gukorwa buzagira icyo butanga”.

Comrade Dusabimana Innocent, Umuyobozi w’ishuri rya EFA Nyagahanga mu karere ka Gatsibo. Ni Umujyanama nkemurampaka muri Sendika y’abarimu bo mu bigo bya Leta SNER (Ifoto/ Panorama).

Akomeza avuga ko mu rwego rw’uburezi hari ibyo bishimira nk’umushahara wa mwarimu ko wazamutse, hashyizweho ishami ry’ubwizigame bwa mwarimu, kandi bakaba banagurizwa bitabagoye aho bakora imishinga bakabona inguzanyo bakiteza imbere.

Ikindi agarukaho ni ikijyanye no kuba hari abarimu bakorera kure y’imiryango yabo, akaba yumva ko bishobotse bajya boroherezwa ku bijyanye na mitasiyo kugira ngo, akazi kagende neza kandi banite ku miryango yabo nk’uko bikwiye.

Ati “Biba byiza nyine nk’iyo umwarimu akoze ataha hafi y’urugo rwe. Ariko turacyakora ubuvugizi kugira ngo uburyo bwo kwimura abarimu bijye bigenda neza, kuko nk’iyo umwarimu akora kure y’umuryango biragorana ko yakora akazi ngo yite no ku rugo rwe neza.”

Biraboneye Africain, Umunyamabanga mukuru wa CESTRAR aha ikaze abashyitsi ndetse n’abanyamuryango ba CESTRAR bitabiriye Kongere ya 10, atangaza ko hari byinshi bamaze gukorera ubuvugizi birebana n’abakozi kandi byakemutse neza.

Camarade Biraboneye Africain, Umunyamabanga mukuru wa CESTRAR (Ifoto/ Panorama)

Agira ati: “Tumaze kugira imiryango igera kuri 17 yibumbiye muri CESTRAR, kandi kugeza uyu munsi dukorana neza. Twagiye dukemura imbogamizi abakozi bahuraga na zo zirimo kutagira amasezerano y’akazi, tukaba dukomeje kubavuganira ku bakoresha babo kuko na bo kugeza kuri uyu munsi dukorana neza.”

Umunyamabanga mukuru wungirije wa ITUC, Camarade Eric Mwezi Manzi, [ITUC ifite icyicaro mu Bubiligi], na we witabiriye Kongere ya 10 ya CESTRAR, ashimangira ko ibibazo by’abakozi bitashize kandi bazakomeza guhangana na byo bashaka ibisubizo. Avuga ko kuba ITUC yitabiriye Kongere ya 10 ya CESTRAR ari icyerekana ubufatanye buri hagati y’inzego zivugira zikanarengera abakozi.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Rene Anthere Rwanyange Umwanditsi w’Ibitabo akana n’Umuyobozi w’Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda “Hategekimana Richard” agiye ku murika igitabo kivuga ku matora mu Rwanda, kuva mbere...

Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ibikubiye muri politiki y’imisoro ivuguruye, igaragaza ko izi mpinduka ari izigamije gushyira mu bikorwa gahunda ya 2 y’Igihugu yo kwihutisha...

Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu 20 abandi barenga 30 bagakomereka. Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri, tariki 11...

Amakuru

Panorama Umuryango FPR Inkotanyi ukomeje amatora mu nzego ziwugize, ubu akaba ageze ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, aturutse ku mudugudu. Aya matora atandukanye...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities