Connect with us

Hi, what are you looking for?

Uburezi

Abarimu basabwe gufata urukingo rushimangira

Minisiteri y’Uburezi yasabye abarimu n’abayobozi b’Ibigo by’Amashuri, kuzatangira igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri, barafashe doze ya gatatu y’urukingo rwa COVID-19 (urukingo rushimangira), mu rwego rwo kwirinda no kurinda abo bahura na bo. Babimenyeshejwe mu itangazo, Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze ku wa 28 Ukuboza 2021.

Abarimu barebwa n’icyi cyemezo, ni abamaze amezi atandatu bahawe doze ya kabiri, bakazafatira uru rukingo rushimangira ku Bigo Nderabuzima bibegereye.

Mu itangazo, bagize bati “Turasaba abarimu n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri, gufata uru rukingo mbere y’ifungurwa ry’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2021/2022.”

Ni mu gihe u Rwanda rwatangiye gutanga doze ya gatatu, y’urukingo rwa COVID-19, hagamijwe kurushaho kongerera ubudahangarwa, umubiri w’ukingirwa. Ku ikubitiro haherewe ku bakuze, gahunda igenda yagurwa, igera no ku bindi by’ibiciro by’Abaturarwanda.

Icyi cyemezo kikaba cyarafashwe, mu gihe imibare y’abandura COVID-19 yongeye kuzamuka, biturutse ku bwoko bushya bwa ‘Corona virus’ yihinduranyije, izwi nka Omicron.

Ku wa 14 Ukuboza, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hagaragaye abantu basanzwemo COVID-19 yihinduranyije, mu bwoko bushya bwa Omicron; hari nyuma yo gusuzuma byimbitse abagenzi binjira mu Gihugu, aho abasanzwemo ubu bwoko bari abagenzi n’abahuye na bo.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.