Mu gihe hakomeje urubanza rwa Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, bakurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; Bamwe mu barokokeye mu Mirenge ya Gikondo na Gatenga bavuga ko ubwicanyi bwakorewe abari bagize imiryango yabo, bwakozwe n’Interahamwe zahabwaga amabwiriza n’aba bagabo ndetse na bo ubwabo.
Ubuhamya bwa bamwe mu bakihatuye (Gikondo na Gatenga ubu ni Imirenge y’AKarere ka Kicukiro), bugaragaza uruhare rwa Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, nk’abari ku isonga mu bikorwa byo guhiga no kwica Abatutsi.
Séraphin Twahirwa wari umuyobozi w’Interahamwe i Gikondo, ni na we watangaga amapeti nk’aya gisirikari, ku Nterahamwe zabaga zagaragaje ubukana mu bikorwa byo kwica Abatutsi no gusahura ibyabo.
Umwe mu babyeyi bari batuye i Gikondo, ku Karambo mu gihe cya jenoside, yagaragaje imbaraga zashyizwe mu kwica abavandimwe n’abaturanyi be, binyuze mu Kigo Twahirwa yari yarashinze iwe.
Yagize ati “Séraphin, iwe mu rugo yari yarahashinze Ikigo cy’Interahamwe, ni ho zitorezaga, akaziha imbunda n’imihoro ndetse n’imyenda zambaraga. Yari yarakoze Leta ye, yari afite ba majoro, ba ‘sergeants’ […]; yari afite Ikigo kizwi gitorezwamo Interahamwe, hariya ku Karambo mu Gatenga, uzamuka ujya i Murambi, ni ho hatangirwaga intwaro n’imyenda.”
Akomeza avuga kandi ku iyicarubozo Séraphin Twahirwa yakoreraga Abatutsi bazanwaga iwe, kuko yari yaracukuje icyobo mu rugo rwe cyo kubarohamo.
Ati “Sinzi niba mu birego aregwa harimo n’ibyo kwica abantu urw’agashinyaguro, kuko mu cyobo cyari kiri mu gipangu kwa Séraphin, hari harimo imibiri y’abantu baboshye amaboko n’amaguru, abandi amapiki akiri mu mutwe; bigaragara ko bishwe urw’agashinyaguro.”
Ibi kandi ni ibyo baheraho bavuga ko byagiraga Séraphin umuntu utinyitse imbere ya rubanda, ari na ho ngo havuye kwitwa izina ‘Kihebe’.
Twahirwa yateguraga urutonde rw’abagomba kwicwa
Mu Mirenge ya Gikondo na Gatenga kandi hari Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko abahiciwe byaturutse ku itegeko ryatangwaga na Séraphin Twahirwa, nk’uko ari we wari ufite urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa.
Urwo rutonde ngo yaruzanirwaga n’itsinda yari yarashinze, ku buryo uwo yatungaga urutoki ngo bamwice, byahitaga bishyirwa mu bikorwa, Interahamwe zikamwica.
Twahirwa ngo yari afite akazu yicaragamo, kari ku muhanda, maze agafata urupapuro agasoma abari bwicwe uwo munsi.
Umubyeyi umwe asaba ko Abatutsi biciwe mu gace kari Segiteri Gikondo (Gatenga, Kigarama na Gikondo), babazwa Séraphin Twahirwa, kuko ngo bose yagiye abica no guhera mbere ya jenoside.
“Séraphin yari nkumucamanza, iyo yavugaga ngo uyu arare yishwe, yaricwaga nta kuzuyaza.” Umutangabuhamya
Umwe mu barokotse kwicirwa kwa Séraphin Twahirwa, ubwo yari yahatumijwe ntibamubone, avuga ko itegeko ry’uyu mugabo ryabaga ari ntakuka ku kwica Umututsi.
Agira ati “Baraje baza kunjyana iwe ngo njye kwicwa, gusa kubw’amahirwe barambura, batwika iduka ryanjye nari mfite, rirashya rirakongoka; gusa ntibagendera aho, ahubwo bahita bica murumuna wanjye. Séraphin Twahirwa yatugiriye nabi bikabije, kuko nk’uko bari baramwise ‘Kihebe’ n’ubundi yari ikihebe pe!… N’iyo umuntu bamubwiraga nguwo aratambutse, washoboraga kugwa igihumure.”
Basaba ko bahabwa ubutabera bushyitse
Icyo aba barokotse jenoside bo mu Murenge wa Gikondo na Gatenga bahurizaho, ni ugusaba kuzahabwa ubutabera bushyitse, muri uru rubanza rwa Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose.
Uwimpuhwe Gloriose, umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Gikondo, yashimye intambwe yatewe n’u Bubiligi mu gufata no kuburanisha Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, bashyirwa ku isonga mu bwicanyi bwahakorewe.
Yagize ati “Icyo twifuza ni ubutabera bushyitse kandi tugize amahirwe n’abandi bari muri ibyo bihugu bafatwa, kuko hari aho tujya kumva tukumva ngo bakora aha n’aha, aho bari harazwi; Bakwiye gufatwa bagashyikirizwa ubutabera, bakaryozwa ibyo bakoreye abacu.”
Aba bagabo bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu; Aho Pierre Basabose akekwaho kuba yarateye inkunga ibikorwa by’icengezamatwara rya Jenoside, nk’uko yari umwe mu banyamigabane ba RTLM; ndetse agashinjwa gutanga intwaro ku Nterahamwe zo mu Gatenga na Gikondo, no kubashishikariza kwica Abatutsi, na ho Séraphin Twahirwa ashinjwa kuba umuyobozi w’Interahamwe muri Segiteri ya Gikondo ari naho yari atuye, kuziha amabwiriza yo kwica Abatutsi ndetse no gufata abagore ku ngufu.
Urubanza rwiswe ‘Rwanda 8’ rukurikiranwemo Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, ruri kubera mu Rukiko rwa rubanda rw’i Buruseli (Cour d’Assises) mu Bubiligi, kuva ku itariki ya 09 Ukwakira 2023, aho bakurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, harimo n’Imirenge ya Gikondo na Gatenga.
UMUBYEYI Nadine Evelyne