Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubutabera

Abarokokeye jenoside yakorewe Abatutsi ku Gitega bigiye byinshi mu rubanza rwa Bomboko

Baganira na bamwe mu banyamakuru bibumbiye muri Pax Press (Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro), Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Gitega, bagaragaje ko urubanza rwa Bomboko rwabahaye amasomo menshi, azabafasha mu gukurikirana iz’abandi babahemukiye bataraburanishwa.

Ni ku wa 14 Kamena 2024, ubwo aba banyamakuru bahuraga na bo, ngo babatangarize ibyavuye mu rubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel (Bomboko), wamaze guhamywa ibyaha bya jenoside, iby’intambara no gufata ku ngufu akanakatirwa gufungwa imyaka 25 y’igihano.

Umwe mu babyeyi bitabiriye iki kiganiro, avuga ko uru rubanza bamwe batanemeraga ko ruzaba, rwatumye bamenya imikorere y’inkiko ari na ko biga kuko mbere banashidikanyaga niba igihano cyubahirizwa mu magereza y’I Burayi.

Yagize ati “Turashima buri wese wahatubereye [nk’abacitse ku icumu] kugeza ubutabera butanzwe! Twumvaga ubwabyo kuburanisha Bomboko ari nk’ibihuha, ariko urubanza rwaraciwe ndetse twararukurikiye, rwose ubutabera bwaratanzwe. Ku bwanjye ndasaba ko twafashwa n’abandi bakidegembya bagafatwa bakaburanishwa kandi nizeye imbaraga z’Igihugu cyacu, n’imikoranire n’amahanga, kuko twabonye ko bishoboka.”

Nkunduwimye Emmanuel, wamenyekanye ku izina rya Bomboko

Charles we avuga ko igihano cyo gufungwa imyaka 25 nka we kidahagije, gusa ko nta wahinyura ubushishozi bw’ubucamanza.

Ati “Njye nk’umuntu wo muri Ibuka, navuga ko iki gihano cyahabwa icyaha kimwe, kuko yahamijwe bitatu (3), ariko ntacyo twasimbuza urukiko kuko baba bahatubereye. Ahubwo ku byo twasobanuriwe, I Burayi dufiteyo imiryango, twajya tugira amahirwe bamenyeshejwe mbere ko izo manza zihari bakaregera indishyi bisunze ubushinjacyaha.”

Ubutabera busaba uruhare rwa buri wese

Ibyavuye mu rubanza rwa Bomboko, byasize isomo rikomeye ku barokotse, biyemeza kujya batanga amakuru ku bandi babakoreye ibyaha bagakurikiranwa kare, by’umwihariko abakidegembya i Burayi bakamenyekana, abafiteyo ababo bakaba babasha no kuregera indishyi z’ibyabo byangijwe.

Evariste, asanga we ubutabera bwuzuye bwakajyanye no kwishyura abarokotse jenoside ibyo bangirijwe, igihe uwaburanishijwe yahamijwe ibyaha.

Yagize ati “Ku bwanjye nta butabera bwuzuye, hatabayeho kutwishyura imitungo yangijwe. U Rwanda rwakarebye byibura hakabaho kugabanamo kabiri n’u Burayi, ariko n’ibyacu byahagendeye tukabisubizwa. Gusa uru rubanza rwa Bomboko ruduhumuye amaso, ku bandi bazafatwa tugomba buri wese [mu barokotse jenoside] gukurikirana kare, byose bikitabwaho.”

Mparabanyi Faustin, umwe mu bagize komite ya Ibuka mu Murenge wa Gitega, yasabye abaharokokeye jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuba maso bagatanga amakuru y’ahakihishe ababahekuye kugira ngo bakurikiranwe; banacyebura abavandimwe baba bari ku mugabane w’u Burayi bakabasha kuregera indishyi, nk’uko amategeko abigena.

Urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Bruxelles) rwo mu Bubiligi, rwatangiye kuburanisha Nkunduwimye Emmanuel ku wa 08 Mata 2024, urubanza rupfundikirwa ku wa 10 Kamena 2024, ahamijwe ibyaha bitatu byose yashinjwaga; ndetse ahanishwa gufungwa imyaka 25, ari na ko yahise atabwa muri yombi akibihamywa.

UMUBYEYI Nadine Evelyne     

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities