Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo

Inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bya EAC yateraniye i Bujumbura mu Burundi, yemeje ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bazakirirwa mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo nyuma yo gushyira intwaro hasi aho kuba mu Kirunga cya Sabyinyo.

Gusa ibijyanye no kuba M23 itazaba ihagarariwe mu itsinda rizasuzuma aho bazacumbikirwa ntibyavuzweho rumwe. Ni inama yayobowe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ni inama yitabiriwe na Perezida wa Kenya William Ruto, Visi Perezida wa Tanzania Philip Mpango, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, ibihugu bya Uganda, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na byo bikaba byohereje ababihagarariye muri iyi nama.

Perezida Evariste Ndayishimiye, atangiza iyi nama nyuma y’ibiganiro byabaye mu muhezo, yavuze ko ibihugu bigize EAC biterana ahanini hagamijwe kureba uko bihagaze mu bijyanye n’amahoro n’umutekano kugira ngo bifashe abatuye ibyo bihugu kubaho batekanye.

Bimwe mu byaranze iyi nama kandi harimo kurahira kw’abanyamabanga bakuru bungirije ba EAC Annet Mtawe Semwemba wo mu gihugu cya Uganda ndetse Adrea Enric wo muri Sudani y’Epfo.

Harahiye kandi abacamanza mu rukiko rw’ubutabera rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) barimo Hunter Mugeni wo mu Rwanda wagizwe Visi Perezida w’urwo rukiko.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities