Tariki ya 15 Nyakanga 2024, abanyarwanda bari mu gihugu babyemerewe bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite bazabayobora muri manda y’imyaka itanu.
Bamwe mu barwayi ndetse n’abarwaza twasanze ku bitaro bya Gahini mu karere ka Kayonza, batubwiye ko bishimiye cyane kuba begerejwe site y’itora ku bitaro bakabasha kwihitiramo abayobozi bababereye, batarinze kuva aho bari cyane ko abarwayi bo batanabibashije.
Mwihoreze Rebecca umaze icyumweru mu bitaro, avuga ko yari ahangayikishijwe n’uko atazatora, ariko kuri ubu yishimira ko begerejwe site y’itora akaba yabashije kwihitiramo abazamuyobora.
Agira ati “Byari bimbabaje binampangayikishije kuba ntari bubashe gutora ndi umunyarwanda, kandi umukandida natoye hari icyo yaba azamarira mu gihe kizaza. Ni yo mpamvu byantera agahinda ntamuhaye ijwi ryanjye kandi nkiriho; nta mpamvu yo kutarimuha.”
Mukashyaka Anastasie ni umwe mu barwaza uri ku bitaro bya Gahini. Avuga ko yishimiye kuba yongewe ku mugereka kuko atari azi ko azabasha gutorera aho atiyandikishije.
Mukashyaka agira ati “Ni igikorwa gishimishije cyane kuba badushyize ku mugereka, kuko nkanjye mba mu Bugesera, nkaba nari narihebye nibaza nti ‘ko ndi ku bitaro nkaba ntarahibarurije bizagenda gute?’ Nyine byari ibintu binkomereye, ariko ndashima Imana ko mbashije gutora.”
Mukashyaka akomeza anenga abantu batitabira gutora kandi nta kibabuza. Agira ati “buriya buri muntu agira imyumvire ye, ariko kuba ari mu rugo ataje gutora afite ikibazo. Sinzi icyamubuza gutora umuyobozi uzamuyobora kandi tubona ibyo baba bamaze kutugezaho ari byiza. No kugira ngo iri tora ridusange aha ni ukubera ubuyobozi bwiza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije w’Umurenge wa Gahini, Mukamasabo Donatha, atangaza ko kuba site yegerejwe abarwayi ari ibintu bishimishije ndetse ari n’ubudasa.
Agira ati “Ni uburyo bwiza cyane kandi ni n’ubudasa kumenya ko n’abarwayi bafite uburenganzira bwo gutora, ndetse n’abarwaza babufite. Abarembye badashobora gusiga kwa muganga, na bo bakegerezwa site y’itora. Twebwe byaradushimishije cyane! Yego n’ubundi nta ntera ndende irimo kugera ku mashuri batoreraho, ariko ni ukugira ngo uburenganzira bw’abarwayi n’abarwaza bwitabweho batarindiriye gukora urugendo kandi badafite intege.”
Amatora yabaye uyu munsi mu Rwanda ni ay’umukuru w’igihugu ndetse n’abadepite bahagarariye imitwe ya politiki n’abigenga batorwamo 53 ari na yo yabaye ku itariki ya 14 Nyakanga ku banyarwanda baba mu mahanga. Biteganijwe ko ku itariki ya 16 Nyakanga hazatorwa abadepite 24 bahagarariye 30% y’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abantu bafite ubumuga.
Musabyemariya Yvette
