Munezero Jeanne d’Arc
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), gitangaza ko abakora uburaya n’abaryamana bahuje ibitsina ari hamwe mu hakigaragara abandura agakoko gatera SIDA ari benshi. RBC irashyira imbaraga muri ibi byiciro kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze nyuma yo kubona ko ababibarizwamo bugarijwe n’iki cyorezo.
Ibi byatangarijwe mu mahugurwa ya banyamakuru n’abakoresha imbugankoranyambaga yateguwe na Strive Foundation Rwanda ifatanije na Abasirwa, ku nkunga ya RBC, mu kungerera ubumenyi abanyamakuru kugira ngo bagire uruhare mu bukangurambaga mu baryamana bahuje ibitsina, abakora uburayana n’abanyarwanda muri rusange, kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze, kuko SIDA ntaho yagiye.
Umuyobozi mukuru wa Strive Foundation Rwanda, Muramira Bernard, asaba buri wese kugira uruhare mu kurandura Virusi itera SIDA, cyane cyane abaryamana bahuje ibitsina, abakora uburaya ndetse n’urubyiruko muri rusange, kuko bari mu bakomeje kwandura cyane.
Agira ati “Duhaguruke dufatanyirize hamwe kurengera abana b’u Rwanda bakomeje kwandura Virusi itera SIDA. Dufashe urubyiruko kwirinda kandi baremenye uko bahagaze bipimisha, abasanze baranduye bihutire gutangira imiti kuko ni bo bayobozi b’ejo hazaza. Niyo mpamvu dufatanyirije hamwe tugomba kubamenyesha ayo makuru kugira ngo na bo bamenye ko Virusi itera SIDA igihari.”
Akomeza agira ati “Ibyo urubyiruko rukora byose, bamenye ko Virusi itera SIDA igihari kandi abadashoboye kifata bakoresha agakingirizo, kuko tuboneka mu bigo nderabuzima ndetse no mu bitaro ku buntu, ndetse hari n’ahashyizwe aho badukura cyane cyane ahahurira abantu benshi. Ikindi, urubyiruko ruhagurukire kwipimisha bamenye uko bahagaze, kuko bikorwa ku buntu.”
Dr. Basile Ikuzo, umukozi muri RBC, uyobora ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA, atangaza ko mu Rwanda habarurwa abantu basaga ibihumbi 230 bafite Virusi itera SIDA, mu gihe abayandura ari 3,200 buri mwaka.
Agira ati ‘‘Iyo turebye abahitanwa na yo, tukagereranya, dugasanga abantu basaga ibihumbi bibiri Magana atandatu ari bo bahitanwa na Virusi itera SIDA buri mwaka. Iyo turebye mu baturage bari mu mbaraga zo gukora, -ni ukuvuga hagati y’imyaka 15 na 49, mu Rwanda tubona ko 2,7% bafite Virusi itera SIDA; na ho abana bari hagati y’imyaka 0 kugera kuri 14 bafite Virusi itera SIDA, 80% ni bo bafata miti…”
Dr. Basile akomoza ku baryamana bahuje ibitsinda ndetse n’abakora uburaya hamwe n’urubyiruko, abasaba kurushaho kujya bipimisha kensi bakamenya uko bahagaze. “SIDA ntawe ukwiye kuyikinisha, ntaho yagiye, iracyahari bityo buri wese akwiye kuyirinda ndetse akanayirinda n’abandi…”
Abakora uburaya, muri bo 35% bafite Virusi itera SIDA, na ho abagabo baryamana n’abo bahuje ibitsina, 5,8% ni bo bayifite. 43% by’abo baryamana bahuje ibitsina ni bo bazi uko bahagaze. Ugereranyije n’umubare wabo wose usanga bakiri hejuru cyane, ni yo mpamvu bibandwaho cyane. Icyagezweho mu bijyanye no kwishimira ni uko ubu abagore bafite Virusi itera SIDA bashobora kubyara umwana akarinda agira imyaka ibiri atarandura, kuko bageze kuri 99%.
Dr. Basile agira ati “Kuva ku myaka 15 kugeza ku myaka 29, usanga rwa rubyiruko ari rwo rwandura cyane, umubare munini ni abakobwa. Iyo tugeze mu bantu bakuru, abagabo bahita batangira kuba benshi bafite Virusi itera SIDA kurusha abagore. Ibyo biba bivuze ko abagabo ari bo banduza ba bakobwa bato. Abakobwa bari hagati y’imyaka 10 kugeza kuri 24 bagiye bapimwa bagasanganwa Virusi itera SIDA abenshi bagiye banasanganwa izindi ndwara.”
Akomeza avuga ko iyo bagiye mu ntara, urugero ari iy’Iburasirazuba aho 1,7% mu bapimwe basanze bafite Virusi itera SIDA muri abo ariko 27% bagasanga bafite izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Kugeza ubu urubyiruko ni rwo rutipimisha Virusi itera SIDA cyane kuko nko mu Ntara y’Amajyaruguru abazi uko bahagaze ari 30%, ari na yo mpamvu buri wese asabwa kwipimisha kenshi gashoboka nk’uko inzego z’ubuzima zibishimangira.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima, bwagaragaje ko mu 2019 abanduye Virusi itera SIDA bafataga imiti bari 87% ariko ubu bageze kuri 97%, ibigaragaza uburyo iki cyorezo kigenda cyitabwaho.
Dr. Basile Ikuzo avuga ko hakiri icyuho mu bakiri bato badafata imiti neza. Imibare igaragaza ko 63% by’abafata imiti ya Virusi itera SIDA ari abagore mu gihe abagabo ari 37%.
